Abanyarwanda basabwe kudakurwa umutima n’icyorezo cya Ebola

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Inzego zishinzwe ubuzima zasabye abanyarwanda kudakuka umutima, kuko u Rwanda rwashyizeho uburyo n’ingamba byo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva ku itariki 20 z’uku kwezi kwa cyenda, bimenyekanye ko mu gihugu cya Uganda hagaragaye Ebola mu gace ka Mubende, yahise itangira gukurikirana iby’iki kibazo no gufata ingamba zo gukumira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr Mpunga Tharcisse yagize ati “Ni agace k’umwihariko cyane nk’igihugu cyacu kaduteye impungenge kuko haba abanyarwanda benshi, kandi bagenda buri gihe bagenda bagaruka, n’ubu tuvugana tumaze kubona abantu barenga 63 mu minsi nki 3 binjiye mu gihugu bavuye muri ako gace turimo gukurikirana kugirango turebe ko badafite iyo ndwara. Urumva ko kuba ari ahantu abanyarwanda bagenda kandi hari icyorezo, ibyago byo kuba bakizana mu gihugu birahari, ariko ndagirango mpumurize abanyarwanda ko kugeza ubu nta biracika nta murwayi wa Ebola turabona mu Rwanda.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hari abakozi bahuguwe bashobora gufasha mu bikorwa byo gukumira Ebola, ndetse n’ibikorwa remezo byafasha muri uru rwego. Aha niho Dr Mpunga Tharcisse ahera avuga ko u Rwanda rwiteguye gukumira icyorezo cya Ebola mu buryo bushoboka.

Minisiteri y’ubuzima n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bamaze iminsi 3 mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukumira indwara z’ibyorezo no gushyiraho ingamba na gahunda zigaragaza kwitegura mu buryo bufatika indwara z’ibyorezo.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko hari imbaraga zishyirwa mu gukumira indwara ya Ebola ku bufatanye bw’ibihugu mu karere.

Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko mu mushinga ugamije kurwanya indwara z’ibyorezo urimo kwigwa ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye, u Rwanda rukeneye miliyoni 66 z’amadorari ni ukuvuga agera muri miriyari 66 z’amafaranga mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years