Abanyarwanda barenga 170 bafungiwe muri Uganda bagiye kurekurwa

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) yatangaje ko hari ikizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angola agamije gusubiza ku murongo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, mu gihe icyo gihugu kemeye ko gifunze Abanyarwanda barenga 170 bashobora kurekurwa mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 cyagarutse ku ngingo zinyuranye zijyanye n’ubutwererane bw’u Rwanda b’ibindi bihugu.

Minisitiri Biruta yavuze ko hateganyijwe inama ihuza Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda izagenzurirwamo intambwe imaze guterwa n’ibyo bihugu byombi mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda muri Angola.

Minisitiri Dr Biruta yongeyeho ko ibiganiro n’igihugu cya Angola nk’umuhuza w’u Rwanda na Uganda bikomeje, kugira ngo hategurwe iyo nama izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amasezerano ya Luanda yasinywe muri Kanama 2019 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, agamije kurangiza ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano y’ubwumvikane bayasinyiye muri Angola hari Abakuru b’Ibihugu batatu; Perezida João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo Brazzaville.

Ikiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afrurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof Nshuti Manasseh.




Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years