Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana kuba yararinze u Rwanda- Jeannette Kagame

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame asanga Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana kuba u Rwanda rutarazimye, rukaba ruhagaze rwemye nyuma y’imyaka 25 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ,mu gihe nyamara hari abavugaga ko rutazongera ku baho.

Ibi Madamu w’Umukuru w’igihugu yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka ya 25 agamije gusengera igihugu yiswe National Prayer Breakfast.

Ku nshuro ya 25, Abanyarwanda n’inshuti zabo bongeye guhurira mu masengesho ngaruka mwaka ahuza abayobozi b’igihugu, abikorera, sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu bigera ku 8 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwaka wa 2019 n’indi myaka yawubanjirije, ni imyaka Abanyarwanda bemeza ko bayigiriyemo imigisha myinshi irimo umutekano usesuye, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu buryo bushimishije, umubare w’abasura u Rwanda wagiye wiyongera, umubare w’inama zikomeye igihugu cyagiye cyakira wabagana.

Dr. Ivan Twagirashema ni we wahawe umwanya wo gutondagura ibyo Abanyarwanda bashimira Imana.

Yagize ati “Mu miyoborere myiza ijambo rihabwa ibyiciro binyuranye by’abayoborwa aho ndavuga urubyiruko, abagore, ababana n’ubumuga. Igihugu gifite umutekano usesuye inzego z’umutekano zizewe n’abaturage kandi u Rwanda ruratanga umusanzu mukubumbatira umutekano mu bice bitandukanye by’isi. Mana uhe umugisha abitanze bose kugirango u Rwanda rutekane muri 2019 Ingabo z’igihugu cyane cyane, Police y’igihugu ndetse n’abanyarwanda bafatanya n’inzego z’Umutekano.”

Muri rusange Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, baba ababa imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga kimwe n’abanyamhanga batandukanye bashimangira ko Abanywanda bafite impamavu zikomeye zo gushimira Imana.

Immaculee Iribagiza, Umunyarwanda utuye muri Amerika yagize ati “Nta n’ikintu kinshimisha nko kubona buri mezi 6 iyo ngarutse mu Rwanda haba hari ikintu gishya kiba cyabaye, ngasanga u Rwanda rwarahindutse. Isuku iri hano, abayobozi bitabira gusobanurira abantu tuzana, mbese numva nshimira Imana bikomeye.”

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika David Beasley wigeze kuyobora intara ya Carolina y’Amajayepfo ubu akaba ari umuyobozi wa Gahunda y’ibiribwa ku isi (WFP),avuga ko kuba u Rwanda rwarubatse izina ku isi biterwa no kugira abayobozi bafite indangagaciro z’Imana.

Ati “Ni ibiki birimo kuba hano ? Kuki ari mwe bareberaho? Mukabera urugero isi yose? Mu gitabo cy’Umubwiriza kivuga ko igihe cyose ubuyobozi bushatse Imana abaturage bazatera imbere. Mu myaka 25 ishize ubukungu bw’igihugu cyanyu bwikubye inshuro 4, ubukene bwagabanutse muburyo budasanzwe, umubare w’abantu bashonje waragabanutse cyane, icyizere cyo kubaho cyikubye inshuro zirenze 2 kubera abayobozi banyu bayoborwa n’umwuka w’Imana.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’imbabazi z’Imana ari bimwe mu byatumye igihugu gihagara cyemye.

Ati “Mu myaka isaga 20 ishize tugomba kugaragaza agaciro ko kugira icyizere gihoraho. Ibi ni na byo byahoraga ku rurimi rwacu ku buryo byatunyujije muri byinshi bituma duharanira ejo heza hacu. Mu by’ukuri mu 1994 isi yari yaduhanaguye nk’igihugu , muri icyo gihe hari bake bemeraga ko mu myaka 26 nyuma u Rwanda ruzaba igihugu cyakira ba mukerarugendo benshi kandi bizane ishoramari n’ubufatanye tubona muri iki gihe n’ibindi byinshi byagezweho. Nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi turacyakomeza ku bw’imbabazi z’Imana kubaka igihugu cyacu ibuye kurindi twubaka ibiraro twifashishije inshuti nziza z’u Rwanda nkamwe ubwanyu mwemerera muritwe ndetse no mu buyobozi bwiza bwahawe umugisha.”

Ni amasengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti kwimakaza indangagaciro z’imana mu miyoborere kuburyo yitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu 8 birimo Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Ethiopia, Kenya, Afurika y’Epfo, Mali, Madagascar, Gabon na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years