Abanyarwanda bagaragaje ibyishimo bidasanzwe mu nama y’Umushyikirano: Amafoto, Video

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda badatinya ababanenga n’abavuga ko ntacyo bashoboye ndetse yemeza ko mu minsi mike iri imbere, igihugu kizaba cyarateye imbere bidasubirwaho.


Mu ijambo yavugiye mu nama y’Umushyikirano ya 13, kuri uyu wa Mbere ku ya 21 Ukuboza, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri demokarasi ku buryo igihe cyo guhererekanya ubuyobozi nikigera bizakorwa mu mutuzo. Ati” Igihe nikigera cyo guhererekanya inshingano ziva ku muyobozi umwe zakirwa n’uwundi, Abanyarwanda bafite ikizere cy’uko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane. Nibyo bateze, ni nabyo bashaka.”Yavuze ko nta kibazo kiri mu kuba hari abagira inama Abanyarwanda, ariko ko ubanenga ababwira ko ntacyo bashoboye aba abatuka yabigambiriye.Yagize ati” Nta kibazo dufitanye n’abatugira inama cyangwa abatunenga kuko bishobora kutugirira akamaro ariko abemera kandi bakavuga ko hari byinshi twagezeho ariko bakanerekana ko Abanyarawanda ntacyo bashoboye kwigezaho…. Uko ntabwo ari ukunenga, ni ugutukana kandi babigambiriye, ariko ibi byose turabyumva, tugashishoza, tukabyitondera tukabishyira aho bikwiye.”

amashusho ndetse n’amafoto uko byari byifashe











Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years