Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba mu gice kiyoborwa n’Ubwami bw’u Bwongereza (United Kingdom, UK) muri West-Midland na Ireland bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2016.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, Abanyarwanda basaga 200 ndetse n’inshuti baturutse mu mijyi itandukanye nka Birmingham, Coventry, Leicester, Nottingham na Oxford. Mu ijambo rye, Ambasaderi Karitanyi yagarutse ku bubi bw’ivangura, ihakana n’ipfobya rya Jenoside, asaba abitabiriye uwo muhango kubirwanya no kwigisha abana babo amateka yaranze u Rwanda. Yahamagariye Abanyarwanda bose gushyira hamwe bagaharanira icyiza kugira ngo ibyabaye mu Rwanda mu myaka 22 ishize bitazongera kugira ahandi biba ku Isi. Yagize ati “Tugomba kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, tugashyira imbaraga zacu mu bikorwa byubaka ahazaza heza h’igihugu, ukaba umurage mwiza tuzasigira igisekuru kizaza.” Yagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka, avuga ko ubu abasaga miliyoni imwe bamaze kuva mu murongo w’ubukene kandi urugendo rw’iterambere rukomeje.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri West Midland, Bosco Ngabonzima, yasabye abitabiriye uwo muhango ko batagomba kwibagirwa kandi bagomba gusangira ayo mateka nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse. Yagize ati “Ikizwi ntigishobora kutamenyekana ariko gishobora kwibagirana. Tugomba gutekereza ku makosa yabaye mu mateka yacu kugira ngo twirinde ko byasubira haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.” Muri uwo muhango Abanyarwanda baririmbye indirimbo zijyanye no kwibuka banavuga imivugo ikubiyemo umubabaro u Rwanda rwanyuzemo n’icyizere cyo kongera kubaho rufite. Umwe mu nshuti z’u Rwanda wifatanyije n’Abanyarwanda bo muri Ireland, Dr. Shirley Graham, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitera imbere mu buryo butangaje. Yahereye ku kuba u Rwanda ari intangarugero mu guteza imbere uburinganire, aho abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 22 bizakomereza no mu bice bindi bigize Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu minsi ijana yo kwibuka.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe