Abanyarwanda baba I Burundi bahangayikishijwe n’imikwabu igye kubayo

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangaje ko igiye kubarura abanyamahanga bose, Abanyarwanda bari muri icyo gihugu batangaje ko batewe impungenge no kuba iryo barura ryaba urwitwazo rwo kubagirira nabi.

Guverinoma y’u Burundi ibinyujije mu itangazo ku wa Kabiri yavuze ko abanyamahanga bose bazitaba ibiro by’abinjira n’abasohoka mu mezi abiri ari imbere.Ariko bamwe mu Banyarwanda barebwa n’iryo tangazo bavuga ko nyuma y’iryo barura batinya kwibasirwa n’inzego z’umutekano cyangwa guhabwa akato. Umunyarwanda w’imyaka 40 yabwiye AFP ati” Ntabwo tuzi icyo polisi izakoresha amakuru n’irangamimerere tuzaba twatanze, cyane ko Abanyarwanda benshi basanzwe bagirirwa nabi… Ndabona nanjye ngomba guhunga.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni mu kwezi gushizes yavuze ko icyo gikorwa kigamije guha abanyamahanga indangamuntu igezweho. Mu mezi ari imbere buri munyamahanga azajya yitaba polisi yitwaje impapuro z’urugendo n’ibindi byangombwa bimuranga. Abategetswe kwitabira iryo barura biganjemo Abanyarwanda, abo muri Afurika y’Uburengerazuba, Abanyekongo, Abahinde n’Abanyaburayi. Abanyarwanda bari mu Burundi barahohotewe Benshi mu Banyarwanda bari mu Burundi bahunze imvururu zigitangira, bamaze kubona ko bagenzi babo batabwa muri yombi barengana.

Muri Kanama 2015, Abanyarwanda icumi bacururiza mu mujyi wa Bujumbura batawe muri yombi na polisi ivuga ko nta byangombwa bafite. Icyo gihe Abarundi bafatanwe nabo bararekuwe bo basigara mu gihome. Abandi Banyarwanda basaga 30 bakuwe mu modoka barasakwa mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi. Mu mpera z’uko kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko bamenye ko hari Abanyarwanda bafungiwe mu Burundi kandi ko basabye ko barekurwa. Nyuma y’aho Leta y’u Burundi yarekuye 14 muri 30 yavugaga ko ifunzwe ngo kuko nta cyaha yabasanzeho. Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira, yabwiye The New Times ko afite amakuru y’uko hari abandi basigaye muri gereza.

Imvururu zo mu Burundi zatewe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza zimaze guhitana ababarirwa muri 500 naho abasaga 240 barahunze.


Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe