Abanyarwanda 8 bafatiwe Ibugande bategetswe kugaruka mu Rwanda bidasubirwaho

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years

Urukiko rwa Mbere rwa Kagadi mu Burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Kane rwategetse Polisi y’iki gihugu gusubiza mu Rwanda Abanyarwanda umunani bafatiweyo bashinjwa kujyayo nta byangombwa by’inzira bafite nk’uko biteganywa n’amategeko.

Nk’uko Daily Monitor yabyanditse, abo Banyarwanda batawe muri yombi na Polisi ku wa 16 Nyakanga 2018, barimo Christopher Ngarukiyintwari, Elisabeth Hafashimana, Sibobugingo Amiel, Phocas Ntacyobitwaye n’abandi bafatiwe muri gare y’imodoka ya Kagadi.

Aba bose bemeye icyaha cyo kwinjira muri Uganda nta byangombwa, basaba urukiko ko basubizwa mu gihugu cyabo. Umucamanza yahise ategeka Sitasiyo ya Polisi ya Kagadi gushaka uburyo abo Banyarwanda bahita bacyurwa iwabo.

Icyakora hari undi witwa Uzabarera Jabi Yenzi wanze kwemera ibyo ashinjwa, avuga ko yinjiye afite ibyangombwa byuzuye by’inzira. Urukiko nta gihe rwatanze azasubirira kuburana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Uganda yasubije mu Rwanda abantu 72 bafashwe bashinjwa kwinjirayo mu buryo butemewe n’amategeko. Ifatwa ryabo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yanenze ko inzego za Uganda zitigeze zibamenyesha, bakabyumvira mu itangazamakuru.

Muri Mutarama uyu mwaka kandi Abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 basubijwe mu bihugu byabo kubwo kwinjira muri Uganda nta byangombwa bibibemerera bafite. Icyo gihe Polisi yashinjije 24 muri bo kuba mu mutwe wa M23.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years