Abanyarwanda 38 bafashwe bashaka kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years

Abashinzwe umutekano ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Kabale bafashe Abanyarwanda 38 bashakaga kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku mupaka wa Gatuna, Charles Mugabe yabwiye Chimpreports ko agatsiko k’abo Banyarwanda kaguwe gitumo bashaka kwinjira muri Uganda bakoresheje imihanda yo mu byaro mu misozi ya Rubaya banyuze mu gace ka Kamuganguzi.

Mugabe yasobanuye ko bari kugera muri ako gace imodoka zikaza kubatwara zibajyana mu karere ka Buikwe aho bateganyaga gukora uburobyi.

Yongeyeho ko Abanyarwanda binjira muri Uganda rwihishwa bamaze kugera kuri 300 ku cyumweru.

Avuga ko muri Buikwe hari Abanyarwanda benshi b’abimukira bakora uburobyi butemewe n’ibindi byaha birimo kwiba amato abaturage.

Abafashwe baje kurekurwa bategekwa kugaruka mu Rwanda ndetse bihanizwa kutazongera muri Uganda nta mpapuro zabugenewe bafite.

Yanditswe na Eddy Mwerekande /Muhabura.rw

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years