Abanyarwanda 3 biciwe muri Uganda abandi barakubitwa

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko hari Abanyarwanda batatu biciwe mu isoko rihuriweho n’u Rwanda na Uganda, ku gice cya Uganda.

Maniraguha Philemon wari hakuno ku ruhande rw’u Rwanda, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yabonye abantu barimo barakubitwa, arambuka ajya aho babakubitiraga mu gice cya Uganda, agerageje gutabara na we arakubitwa akizwa n’amaguru, agaruka mu Rwanda, atabaza ubuyobozi. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ahagana mu masaha ya saa munani. Maniraguha avuga ko ubuyobozi bwaje busanga abakubitwaga bamaze kunogonorwa, imirambo yabo izanwa ku ruhande rw’u Rwanda, n’ubundi muri iryo soko, mu Mudugudu wa Nyakanoni, Akagali ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe. Maniraguha yagize ati “Nahageze bari gukubita nk’abari guhura ibishyimbo ngeze aho ngira impuhwe ngize icyo mvuga nanjye barankubita, ngeze mu rugo mpamagara gitifu w’akagari.’’ Iryo soko rihuriweho ibihugu byombi, rizwi nko ‘Mu Karere’ (ni ko baryita); abaryiciwemo bakaba bakekwaho kuba ari abajura, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Tabagwe bwabibwiye Iki kinyamakuru.
Akasigwe Eric, Gitifu wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare/Photo:Izuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Akasigwe Eric , avuga ko babiri mu bishwe baturuka mu Murenge wa Rukomo ho muri aka karere ka Nyagatare; undi umwe we aho aturuka ntiharamenyekana. Abakubise aba Banyarwanda kugeza bashizemo umwuka ntibaramenyekana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Emmanuel Kayigi yatubwiye iki kibazo polisi yamaze kukimenya, umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba akaba yabyukiye ahabereye iri sanganya ndetse ngo polisi y’u Rwanda ikaba yatangiye gukorana n’iya Uganda ngo hamenyekane abishe aba Banyarwanda

Inama ubuyobozi bw’Umurenge wa Tabagwe bugira abaturage ni uko bagomba kumenya ko n’ubwo hariho guhahirana n’abaturanyi ba Uganda, batagomba kujya ku butaka bwa Uganda ngo bageze mu masaha y’igicuku bakiriyo, kuko nk’aba bakubiswe mu ma saa munani.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years