Abanyarwanda 109 bigobotoye umutwe wa FDLR wari ubafite bugwate

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abanyarwanda 109 batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigobotoye umutwe wa FDLR wari ubafite bugwate ku wa 12 Gicurasi 2016.

Nyuma yo gusobanurirwa aho uRwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje ko bagiye kubana neza n’abandi banyarwanda no gufatanya na bo urugamba rw’iterambere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Abatahutse ni bana 73, abagabo barindwi n’abagore 29 bavuye muri zone za Masisi, Idjwi, Kalehe n’ahandi . Benshi bakomoka mu byahoze ari perefegitura ya Gisenyi,Kibuye, Cyangugu na Kigali y’Umujyi. Bavuze ko biruhukije bageze mu rwababyaye, nyuma y’ibihuha byinshi bumvaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari, ko ibyahoze ari amaperefegitura ya Gisenyi , Ruhengeri na Cyangugu bituwe n’abaturutse hanze gusa ko ntawahahoze wahabona, ko bose bishwe

Shumbusho Zacharie w’imyaka 32 y’amavuko yagize ati’’ Mbabajwe n’igihe kirekire nataye niruka mu mashyamba ya Kongo, batubeshya ko nitwibeshya tukagera mu Rwanda tuzahita twicwa nta kuzuyaza, ngatinda kwiga ngo ndatinya urupfu rwo mu Rwanda. Nyamara aho mpagereye natangajwe no kubona abantu bakeye,bameze neza,ahubwo niyemeje guhamagarira n’abandi basigayeyo kureka gukomeza gufatwa bugwate bagataha mu gihugu cyabo kuko kizabakira neza nk’uko natwe twakiriwe.’’ Muhawenimana Angelique na we w’imyaka 32 yagize ati’’Abasize bakoze amahano mu Rwanda ni bo bakomeza kutubeshya kugira ngo tutabasiga bonyine na ho ubundi abariyo bose bifuza gutaha bakazitirwa, gusa uko tugenda dutaha batwumva ku maradiyo bakatubona no mu binyamakuru babasha kubona bazagenda bamenya ukuri, na bo bazataha nta kabuza. Basobanuriwe aho igihugu kigeze cyiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi ,na gahunda ya Ndi Umunyarwanda itandukanye n’ibyo basanzwe barashyizwemo muri ayo mashyamba.

Biyemeje gukomezanya n’abandi umurongo igihugu kigenderaho wo kucyubaka, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaramunze u Rwanda ikabatera kwangara bagata igihugu cyabo. Nyuma yo kwakirwa bahabwa ibyo bazakenera byose mu gihe cy’ukwezi bakerekezwa mu miryango yabo.

Yandistwe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years