Umuvugizi w’igisirikare cya Congo yasubije Abanyamulenge bari kwicwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo avuga ko bari kwitegura bategereje itegeko ngo bamanuke basenye imitwe ya Mai Mai, Biloze Bishambuke na Twirwaneho n’indi iteza umutekano mucye muri iyo ntara.

Imirwano hagati y’iyi mitwe muri weekend ishize yatumye Abanyamulenge benshi mu gace ka Bijombo hafi ya Minembwe bahunga, inzu zabo ziratwikwa batewe na Mai Mai.

Abanyamulenge bo bavuga ko hari abasivile bishwe muri iyi mirwano ndetse hari abagore bashimuswe n’abarwanyi ba Mai Mai.

Imirwano y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko imaze kugwamo abasivile benshi abandi bava mu byabo mu misozi ya Minembwe, Fizi na Uvila, kandi nta cyerekana ko izi ntambara zimaze igihe kirekire zizarangira vuba.

Mu kwezi gushize, habaye ibitero n’imirwano ikomeye y’iyi mitwe y’inyeshyamba zagiye zigabanaho ibitero bikagira ingaruka zikomeye ku basivile.

Muri iki cyumweru, umwe mu bakuriye umutwe wa Twirwaneho uvuga ko urengera ubuzima bw’Abanyamulenge yabko ibitero Mai Mai yabagabyeho kuwa gatandatu byatumye hari benshi bahunga kuko inzu zabo zatwitswe.

Captain Dieudonné Kasereka umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri Kivu y’Epfo avuga ko muri rusange hari agahenge muri ako gace uretse imirwano yo kuwa gatandatu mu Bijombo yatumye abantu bahunga abandi bagakomereka.

Ingabo za leta ya DR Congo n’iz’umuryango w’abibumbye zihari zishinjwa kunanirwa kurandura imitwe yitwaje intwaro, cyangwa kurengera abaturage mu bushyamirane bw’iyi mitwe.

Abanyamulenge bavuga ko bibasirwa n’ubwicanyi bubakorerwa bashinja imitwe ishamikiye ku yandi moko baturanye muri aka gace.Kasereka avuga ko ingabo za FARDC zitagomba kurinda ubwoko bumwe.

Ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakurikira amakuru yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mugomba kuba mwarabonye ikimeze nk’impuruza, aho abagize ubwoko bw’Abanyamulenge bongeye kumvikana batakamba cyane, basaba ko amahanga yabatabara kuko “Barimo kwicwa mu buryo buteye ubwoba”, ndetse bamwe baranatinyutse bemeza ko ubwicanyi bari gukorerwa budasanzwe, bemeza ko busa na Jenoside.

Amakuru yemeza ko iby’ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejo bundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ubu bwicanyi ari ‘Jenoside’.

Uburemere bw’iki kibazo bugaragarira mu mashusho n’amafoto amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino, aho byemezwa ko amwe yafatiwe mu gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amwe muri ayo mashusho yerekana abantu benshi biruka impande zose, abandi bikoreye utuntu ku mutwe basa nk’abahunze, abandi bari mu kivunge cy’abantu benshi kimeze nk’inkambi, ndetse hari n’ayerekana umugabo wambaye ikoti wafashwe akaryamishwa hasi aboshye amaboko, hejuru ye ku ruhande rw’umutwe hahagaze umugabo ufite umuhoro mu kuboko kwe kw’iburyo uba ari kumukubita imigeri ndetse anamuhonda ubuhiri ku mutwe.

Bivugwa ko mu cyumweru gishize, Abanyamulenge barenga 4 000 bahungiye mu gace kitwa Bwegere gasanzwe gatuyemo Abanyamulenge benshi, mu gihe inka zirenga 250 000 zajyanywe bunyago, ndetse ibikorwaremezo birimo amazu yo guturamo, amashuri n’amavuriro bigatwikwa, ku buryo nk’ibyaro by’ahitwa i Mulenge byatwitswe bigakongorwa ku kigero kiri hafi ya 80% by’agace kose.

Bwana Capiten yagize ati: “Abanyamulenge rero sibo bagomba guhora bavuga ngo FARDC ntacyo dukora, ducunga umutekano wa bose…Ikibabaje ni uko Abanyamulenge badashaka kwemera umuhate w’ingabo mu kubarinda.”

Kasereka ahakana ko FARDC yananiwe kurangiza ikibazo cy’izi nyeshyamba, ahubwo ashinja iyi mitwe ihora ihanganye kuzana abarwanyi bavuye mu bihugu bituranyi kuza kugirira nabi “abavandimwe babo” muri DR Congo.

Ati: “Ibyo bihugu turabizi ariko ntabyo tuvuga amazina kuko twebwe turi abasirikare ntabwo turi abanyapolitiki.”

Gasereka avuze aya magambo mu gihe Abakurikarana ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari batereranye ubwoko bw’Abanyamurenge bukomeje kwibasirwa n’ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi n’Abanyarwanda iba muri Kivu y’Epfo ivugwa mu mirwano y’iyi mitwe y’Abanyecongo iri ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Ingabo za leta z’ibi bihugu byegereye Kivu y’Epfo nazo mu gihe gishize na vuba aha zavuzwe kujya mu mirwano muri iyi ntara, ibyo ibi bihugu byagiye bihakana.

Captain Kasereka avuga ko bari kwitegura kurandura iyi mitwe y’inyeshyamba, nubwo imvugo nk’iyi atari nshya ku ruhande rw’ingabo za DR Congo.

Ati: “Turi kwitegura, nitubona itegeko tuzabanukaho bose, baba abakorana na Makanika ba Twirwaneho, ba Biloze Bishambuke, Mai Mai…abo bose tuzabakubita igihe nikigera.”

Abakurikarana ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari batereranye ubwoko bw’Abanyamurenge bukomeje kwibasirwa n’ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Aba barasaba ibihugu by’Akarere ko byatabara mu maguru mashya abo baturage, byaba na ngombwa bikohereza i Minembwe ingabo zo gutabara Abanyamurenge bari mu kaga.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME aherutse kuvuga ko ikibazo cy’Iminembwe kiri guterwa n’imitwe ituruka mu bihugu bitandukanye bityo ko ibyo bihugu bikwiye gukorera hamwe mu gukemura icyo kibazo.

Kuva ahagana mu kwezi kwa Gatanu mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  hongeye kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasiye abo mu bwoko bw’Abanyamulenge biganje mu batuye ako gace.

Ni ubugizi bwa nabi bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamurenge nk’abanyamahanga.

Gufata Abanyamurenge nk’abanyamahanga ninacyo kiza ku isonga mu bituma bibasirwa n’ubwo bo banavuga ko hiyongeraho impamvu za politiki.

Ubutegetsi bwa Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi buherutse gutangaza ko  abantu ibihumbi 70 bahungiye mu murwa mukuru w’iyo komini, mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ubariyemo n’abahungiye mu tundi duce no mu mahanga bose bagera ku bihumbi 200 kubera izo mvururu.

Uretse aba Mai Mai bo mu bwoko bw’abafulero, ubutegetsi bw’iminembwe bugaragaza ko aribo bakajijeho  ibitero kuva mu kwezi kwa Cyenda hiyongeraho aba Mai Mai bo mu bwoko bw’aba-Bembe, aba-Nyendu n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga nka RED Tabara FNL yo mu Burundi n’abandi.

Abanyamurenge batuye hirya no hino ku Isi bakomeje kuzamura amajwi batabariza bagenzi babo b’iminembwe, tariki 18 z’uku kwezi abanyamurenge baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  bigaragambirije imbere y’inteko ishingamategeko  ya Amerika, banageze ku biro by’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu n’imbere y’Ambasade ya Leta ya Kinshasa muri leta zunze ubumwe z’Amerika, barasaba ko ubutegetsi bwa Donald Trump  bushyira igitutu kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo igire icyo ikora ku bwicanyi buri kwibasira Abanyamurenge.

Michele Gahakanyi ukuriye Abanyamurenge batuye muri Amerika aha yavuganaga n’ijwi ry’Amerika.

Yagize ati “Binateye isoni cyane kubona abantu bafite ubushobozi bashobora guhagarika ko abantu bicwa hanyuma bakarebera.”

Hari n’abasanga ibihugu byo mu Karere nabyo byari bikwiye kugira icyo bikora mu maguru mashya mu gutabara ubuzima bw’abanyamurenge buri Mukaga, Jotham BIZIMANA MUKIZA akurikirana bya hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ibihugu byose duhana imbibi yaba u Rwanda, Uganda n’u Burundi bohereje ingabo mu bindi bihugu birimo ubwicanyi nk’ubwicanyi bubera muri Minembwe, sinumva impamvu batakohereza ingabo muri Minembwe ari abaturanyi.”

Abajijwe kuri iki kibazo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nawe yashimangiye ko kuva ikibazo cy’iminembwe kiri guterwa n’imitwe ituruka mu bihugu bitandukanye byo mu Karere biha umukoro ibyo bihugu kugira icyo bikora ariko bigakorwa mu buryo bw’ubufatanye, aha yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi mike ishize.

Ati “Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,aba-Perezida, bashakaga kugira icyo bakora ku kibazo cy’i Minembwe ariko ikibazo cy’i Minembwe cyirimo imitwe itandukanye ikomoka mu bihugu bitandukanye, uburyo bwiza bwo kugishakira umuti ntabwo ari ukubikora wenyine, ndumva bari mukuri kuvuga ngo ibihugu byagakwiye gushyira hamwe. Mbere na mbere kugaragaza, buri gihugu kigaragaze ikibazo cyacyo, hanyuma dufatanije dukemure ikibazo ku kindi ibyo biraduha amahirwe yo kurangiza ikibazo  kurusha uko buri wese ku giti cye akurikiranye ikibazo cye.”

Amateka agaragaza ko Abanyamurenge ari umuryango mugari w’abaturage babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka wayo n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ni ubwoko bwiganje cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi na Tanzania hamwe n’agace k’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Zambia.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/06/2021
  • Hashize 3 years