Abanyakigali bitabiriye Car Free Day banirinda Covid-19 (Amafoto)

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa 18 Ukwakira, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange imaze kumenyerwa ku izina rya Car Free day. Ni siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu batandukanye yaba abana, abasore, inkumi n’abasaza.

Car Free day yasubukuwe ku wa 20 Nzeri nyuma y’iminsi ihagaritswe nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus. Nyuma y’ukwezi iyi siporo isubukuwe, Abanyakigali bakomeje kuyitabire ku bwinshi, ari nako bagaragaraza ko bari bamaze igihe kinini bayinyotewe.

Bitandukanye na Car Free day zagiye ziba mbere y’icyorezo cya Covid-19, abitabira iyi siporo buri wese aba yitwaje agapfukamunwa nubwo bakora batakambaye, kandi bakagirwa inama yo kuzikora bahanye intera.

Nk’uko kenshi bikunze kugenda, Car Free day yo kuri iki Cyumweru yitabiririwe n’abayobozi batandandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Siporo ya Car Free Day ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Gisozi, Kimihurura, Remera na Kacyiru.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwaga inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.Abana bari mu bakunzi b’akadasohoka b’iyi siporoAbari n’abategarugori nabo ntibahezwa

Iyi siporo ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

Kuri bamwe wari umwanya mwiza wo kugendera ku magareMinisitiri Munyangaju yifatanyije n’Abanyakigali muri iyi siporo rusangeMinisitiri Munyangaju n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo rusangeNi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa akora imyitozo ngororamubiriIyi siporo yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye by’abatuye Umujyi wa Kigali

Amafoto: Umujyi wa Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years