Abanyafurika na bo barasabwa kwirinda kwitana ba mwana n’amahanga-Alice Wairimu Nderitu

  • Ruhumuriza Richard
  • 04/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abasesengura imikorere y’umuryango mpuzamahanga, bavuga ko  batewe impungenge no kuba uyu muryango nta somo wakuye kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuko basanga nta ngamba zifatika washyizeho mu gukumira ubundi bwicanyi bw’indengakamere bushobora kwaduka hirya no hino ku Isi by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande ariko Abanyafurika na bo barasabwa kwirinda kwitana ba mwana n’amahanga, ahubwo bakunga ubumwe kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi ni bwo Umuryango w’Abibumbye wiyemeje ko nta yindi jenoside izongera kubaho ku Isi. Gusa nyuma y’imyaka itageze no kuri 50 Isi yose ikoresha imvugo igira iti “never again cyangwa  se ntibizasubira ukundi”, mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi, jenoside yagaragariraga bose ariko ntihagire n’umwe uyikumira.

Alice Wairimu Nderitu, umujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ku kurwanya jenoside, avuga ko guhera icyo gihe kugeza magingo aya, bisa nk’aho umuryango mpuzamahanga watakarijwe icyizere, kuko jenoside yakorewe abatutsi yashimangiye ko imvugo atari yo ngiro.

Agira ati “Hari ikiganiro nari ndimo barambaza bati muzavuga ngo never again kugeza ryari?, ko mukomeza kubivuga ariko tukaba tubona ubwicanyi budahagarara hirya no hino ku Isi? Ariko kuri njye igisubizo ni uko uburyo nyabwo bwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’izindi jenoside zabaye ahandi ku Isi, ni ugukora ibishoboka byose ngo hatagira undi uwo ari wese utekereza gukora iki cyaha.”

Tugomba gukomeza kuvuga tuti never again, tugakomeza kwibuka, hagakomeza ibiganiro byo kwibuka kandi abicanyi bakagezwa imbere y’ubutabera kuko ibibazo biri hirya no hino ku Isi biratwibutsa ko tugomba gukora cyane, kugirango dukumire ibyaha ndengakamere mu bushobozi bwa buri wese.”

Umunya-Ghana Gen. Henry Nkwame Anyidoho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yari yungirije Gen. Romeo Dallaire ku buyobozi bw’umutwe w’ingabo za LONI zari mu Rwanda icyo gihe, UNAMIR.

Mu kiganiro cyateguwe  n’ubutumwa bw’u Rwanda mu muryango w’abibumbye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi, Gen. Anyidoho yavuze ko umwanya uwo ari wo wose amateka ashobora kwisubiramo, cyane cyane muri Afurika.

Ati “Nshingiye ku byo niboneye mu Rwanda ndetse no muri Darfur, nkareba ibiba hirya no hino ku Isi, nta cyizere na gike mfite ko jenoside yakumirwa mu gihe ibihugu by’ibihangange bikomeje kwita ku nyungu zabyo gusa.”

Imiryango ihuza ibihugu nayo nk’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ntishobora gufata ibyemezo bigamije gutuma imyanzuro yayo ishyirwa mu bikorwa. Ni nayo mpamvu tuzakomeza kubona amateka yisubiramo kandi ntabwo bikwiye ko tuvuga ngo never again ibiba byamaze kuba kandi kubikumira byashobokaga.”

Avuga ko abantu bagomba kubwizanya ukuri, kuko nta bwicanyi buba muri Afurika nta kimenyetso gihari.

Agira ati “Tugomba kubwizanya ukuri mu byo dukora kuko nta bwicanyi na bumwe buraba muri Afurika nta kimenyetso kigaragaza ko burimo gutegurwa, kuko rimwe na rimwe ibyo bimenyetso bigaragara imyaka 10 mbere y’uko ibiba biba.”

Avuga ko ibyo bivuze ko igihugu cyose cyahura n’ikibazo uyu munsi, amateka yakwisubiramo.

Ubwo yari mu nama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi, perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo ntawakwirengagiza uruhare rw’amahanga muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu bundi bwicanyi bw’indengakamere bwabayeho mu mateka y’Isi, ariko  asanga Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye kwirinda guha icyuho ababacamo ibice kuko ari yo ntandaro y’icyo kibazo.

Bashingiye ku kuba jenoside yakorewe abatutsi yarahagaritswe n’abanyarwanda ubwabo nyuma yo gutereranwa n’amahanga, abasesenguzi bemeza ko icyo ari ikimenyetso gishimangira ubushobozi n’imbaragara z’abanyafurika bityo ko ntacyo batageraho mu gihe bashyize hamwe.

  • Ruhumuriza Richard
  • 04/05/2021
  • Hashize 3 years