Abantu bose bafite uruhare mu byateye imvururu,IBurundi bagiye gukurikiranwa

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batangaje ko biteguye gukaza ibihano bijyanye n’ubukungu nyuma y’aho Leta y’u Burundi inaniriwe gutegura ibiganiro byo guhosha imvururu zimaze kugwamo abantu umunsi kumunsi ndetse vivugwa ko basaga 400

Nk’uko inkuru ya Reuters ibivuga, itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere mu nama y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize EU yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, rigira riti” Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi witeguye gushyiriraho ibihano abantu bose bafite ibikorwa byateye imvururu, ndetse n’ibyahohoteye uburenganzira bwa muntu.’’ Mu mwaka ushize, EU yashyiriyeho u Burundi ibihano birimo gufatira imitungo, ndetse no guhagarikira ingendo abayobozi bo mu Burundi bashinjwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa muntu barasa ku baturage badashyigikiye Perezida Nkurunziza kuyobora manda ya gatatu.

EU yari yizeye ko mu gutumira abayobozi b’u Burundi i Bruxelles mu biganiro bishobora kuzatuma bongera gutegura andi matora mashya mu rwego rwo guhosha imvururu, ariko ibyo biganiro byabaye tariki 08 Ukuboza 2015 ntacyo byagezeho.

Aba baminisitiri banavuze ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi mu Burundi, ndetse n’ubukungu bwabwo bukarushaho gusubira inyuma.

Perezida Nkurunziza yangiye Umuryango Wunze Ubumwe bwa Afurika (AU) kohereza mu gihugu ayobora ingabo zawo zo kubungabungayo amahoro, avuga ko ziramutse zije byafatwa nk’aho atewe.

Yanditswe na Ubwanditsi/ Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years