Abantu benshi bitabiriye Iburanisha ry’umuryango wa Rwigara

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hakomereje urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi; gusa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha ku bashaka kurukurikira, byakozwe mu buryo butari bumenyerewe.

Kimwe n’uko byari byagenze ubushize, abantu benshi bari bitabiriye kumva uko iri buranisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riri bugende. Saa tatu zuzuye abaregwa bari bamaze kwinjizwa mu rukiko gusa abandi bashaka kurukurikirana basabwa kujya ku mirongo bakabanza gusakwa, ibintu bitari bimenyerewe.

Urukiko rwatanze uburenganzira ku nzego z’umutekano ko nta munyamakuru ugomba gufata amajwi cyangwa amashusho, ndetse ko ubikora igikoresho gifatwa bigasibwa.

Perezida w’iburanisha yanavuze ko nta muntu wemerewe gutanga ikiganiro n’itangazamakuru. Ubushize Me Ntaganda Bernard wari wakurikiranye uru rubanza, yarasohotse aganira n’abanyamakuru bari barwitabiriye.

Abaregwa uko ari batatu bongeye kugaragara mu rukiko aho batangiye babazwa niba bemera ibyaha bashinjwa, bose bakabihakana.

JPEG - 107.3 kb
Abantu benshi bitabiriye Iburanisha ry’umuryango wa Rwigara

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years