Abantu benshi bifurije isabukuru nziza Perezida Kagame
- 23/10/2017
- Hashize 7 years
Ku wa 23 Ukwakira mu 1957 nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko mu gihe benshi mu Banyarwanda bishimira ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.
Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Kuwa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.
Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.
Bimwe mu bigwi bye, Paul Kagame yarangaje imbere RPF ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Indorerwamo y’ibikorwa bye ireberwa ahanini muri gahunda nka “Gira Inka Munyarwanda”, “Mudasobwa imwe kuri buri mwana”, “Inkiko Gacaca” zatumye hihutishwa imanza za Jenoside, “Mituweli”, “Ikigega cy’Agaciro”, “Guca Nyakatsi”, “One Dollar Campain” mu kubakira abana batagira abo baba barokotse jenoside, “Mwarimu Sacco” mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, “amatsinda n’amakoperative” n’ibindi byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere.
MUHABURA.RW