Abantu benshi bari batwawe na RNC mu myitozo yo gutera u Rwanda batawe muriyombi

  • admin
  • 12/12/2017
  • Hashize 6 years

Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.

Aba batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere bagiye muri iyi myitozo ya gisirikare, bari mu modoka y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi ifite purake ya Uganda ya UAD374B. Babeshyaga ko bajyanywe mu Burundi mu bikorwa nyobokamana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Virunga Post avuga ko kugira ngo bafatwe, bwa mbere na mbere bageze ku mupaka wa Kikagati, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rukababuza kugenda kubera ibyangombwa by’inzira nyuma yo gukeka ubuziranenge bwabyo.

Umwe mu bakora muri uru rwego yatangaje ko bagize amakenga y’uburyo aba banyarwanda bakiri bato bagendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda bose hamwe nk’itsinda.

Mu gihe bababazaga, amakuru yatanzwe n’umwe mu bakora kuri uwo mupaka, ni uko abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bashyizweho igitutu n’abantu bo ‘hejuru’, babategeka kurekura iryo tsinda rigakomeza urugendo.

Ibyo bimaze kuba, ngo abashinzwe abinjira n’abasohoka bahise bamenyesha Polisi ya Uganda iby’iri tsinda rishaka gusohoka igihugu rigendeye ku mpapuro mpimbano. Polisi nayo yahise imenyesha abo ku ruhande rwa Tanzania kugira ngo baribuze kwinjira ku butaka bwayo ahubwo bagaruke muri Uganda.

Ubwo bagarukaga ku mupaka, amakuru avuga ko abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bongeye gutegekwa kubarekura ahubwo bakabafasha ako kanya ku buryo binjira muri Tanzania.

Aho niho Polisi ya Uganda yaje guhita ibyinjiramo, ifatanyije n’iya Tanzania batangira iryo tsinda ndetse bata muri yombi bose uko ari 40. Kugeza ubu, bafungiye kuri Station ya Polisi ya Isingiro.

Umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka yagize ati “Byari ikinamico muri iki gitondo, byamaze hafi amasaha atatu. Ubwo twabarekuraga bwa kabiri, twatunguwe no kubona Abanya-Tanzania bakoranye na Polisi ya Uganda mu kubagarura.”

Mu gushaka guhishira iki gikorwa, ikinyamakuru gifitanye imikorere ya hafi n’Urwego rushinzwe Ubutasi muri Uganda, Soft Power, gisanzwe ari icya Sarah Kagingo, Umugore ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ihanahanamakuru bya Perezida Museveni; cyatangaje ko aba banyarwanda bari ‘impunzi zigiye mu rugendo rw’ivugabutumwa muri Tanzania’.

Nticyasobanuye impamvu iri tsinda ry’abanyarwanda ryahawe ibyangombwa by’inzira bya Uganda ahubwo inkuru irashyira mu majwi Polisi ya Uganda yabataye muri yombi, ndetse inavuga ko hari ubwoba ko bashobora kugarurwa mu Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri Virunga Post avuga ko aba batawe muri yombi bari mu mugambi w’Umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, wo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare bakuwe mu nkambi zitandukanye muri Uganda kugira ngo bazateze umutekano muke u Rwanda.

Bivugwa ko ibikorwa byo gushaka aba bantu bishyigikiwe cyane Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Uku gushaka impunzi z’abanyarwanda baba mu nkambi muri Uganda bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare, bikorwa ku buryo ubuze muri izo nkambi bisobanurwa ko yashimuswe n’u Rwanda.

Ni ibikorwa birangajwe imbere na Rugema Kayumba, ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa, Cpl Mulindwa uzwi nka Mukombozi na Sande Mugisha uba akorana na Kayumba Nyamwasa uri muri Afurika y’Epfo ku bufasha bwa CMI.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda, yavuze ko ‘iki gikorwa cyabereye Kikagiti uyu munsi gikwiye kwibazwaho byinshi. Ni igisebo kuba uku gushaka abajya muri iyi myitozo bikorwa ku manwa y’ihangu ariko aho kubibaza ababiri inyuma, bakagororerwa kuzamurwa mu ntera”.

Abakurikiranira hafi bavuga ko Polisi ya Uganda iri buze gushyirwaho igitutu kugira ngo ibarekure kuko abagize uruhare mu kubashaka bafite ubwoba ko bashobora kugaragaza ibimenyetso by’uko CMI ishyigikiye ibikorwa byo gushaka abajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Hagati aho, aya makuru y’aba amenyekanye mu gihe hari hasanzweho andi avuga ko igisirikare cya Uganda kigira uruhare mu guta muri yombi abanyarwanda bakorera ingendo i Kampala.

Mu mpera z’icyumweru gishize abantu bambaye impuzankano za gisirikare bikekwako ari abakozi ba CMI bataye muri yombi umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi ubwo yari yagiye gusura umuhungu we wiga muri Uganda Christian University ahazwi nka Mukono.

Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Aba banyarwanda babujijwe kwinjira muri RDC bari bakuwe mu nkambi za Nyakivala, Kibale na Mubende aho abambari ba RNC Maj. (rtd) Habib Mudathir and Capt (rtd) Sibo Charles bakorera ibikorwa byabo byo gushaka ababiyungaho.

Muhabura.rw

  • admin
  • 12/12/2017
  • Hashize 6 years