Abantu batatu bashatse kwinjira ku ngufu mu nyubako ikoreramo Perezida umwe ahaziga ubuzima

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years

Abantu batatu bashatse kwinjira ku ngufu mu nyubako ikoreramo Perezida bakumirwa n’ingabo umwe ahasiga ubuzima.

Saa munani z’joro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru mu murwa Mukuru Ouagadougou, nibwo abo abantu batatu bashatse kwinjira ku ngufu kuri bariyeri yari irinzwe n’ingabo za Leta hafi y’ahakorera Perezida Burkina Faso.

Ingabo zabatangiriye kuri bariyeri , babiri barahunga umwe arafatwa aza kwicwa arashwe nyuma ubwo yageragezaga gutoroka.

Ahagana saa kumi z’ijoro, uwo wari wafashwe ngo yashatse gutoroka ndetse anagerageza kwaka imbunda umwe mu bari bamurinze, ahita araswa arapfa.

Ntabwo biramenyekana niba ako gatsiko gafitanye isano n’ibitero byagabwe kuwa Gatanu.

Ibi bije nyuma y’amasaha 48 hagabwe igitero kuri Minisiteri y’ingabo ndetse na Ambasade y’u Bufaransa muri icyo gihugu, kigahitana abagera kuri 13.

Chief editor

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years