Abantu batandatu barimo n’umudipolomate w’u Burundi baracyekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga

  • admin
  • 29/08/2019
  • Hashize 5 years

Amazina y’abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wari uhagarariye Abanyarwanda (Diaspora) baba muri Mozambique yashyizwe ahagaragara.

Ayo mazina agaragaza ko ibyavuzwe by’uko Louis Baziga yaba yarishwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda yaba afite ishingiro.

KT Press ducyesha iyi nkuru yatangaje ko amakuru yakuye ahantu hizewe ashyira mu majwi abantu batandatu bashobora kuba bari inyuma y’urupfu rwa Baziga uherutse kwicirwa i Maputo muri Mozambique mu gace kitwa Matola arashwe ubwo yari mu modoka ye.

Muri abo batandatu bashyirwa mu majwi harimo uwitwa Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Biravugwa ko uwo mugambi mubisha yaba yarawukoranye n’abandi bantu benshi barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.

Kuri urwo rutonde kandi hagaragaraho uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique.

Mu bandi bashyirwa mu majwi harimo uwitwa Diomède Tuganeyezu wahoze muri Ex-FAR na we ukora ubucuruzi. Tuganeyezu, Ndagijimana na Karemangingo bavugwaho kuba bari basanzwe bafitanye amakimbirane na Louis Baziga ashingiye ku miyoborere y’itorero rya Pentekositi bashinze.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko hari amajwi yabonetse yo muri 2016 yumvikanamo Tuganeyezu aha amabwiriza abagombaga kwica Louis Baziga.

Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR.

Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR).

MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/08/2019
  • Hashize 5 years