Abantu barimo abasirikare n’abapolisi bagera kuri 26 bamaze gutabwa muri yombi mu kirego cya Gen. Kale Kayihura

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abantu 26 barimo abapolisi n’ abasirikare bamaze gutabwa muri yombi mu kirego kimwe na Gen. Kale Kayihura bikekwa ko bakoze ibyaha mu myaka 12 Kayihura yamaze ayobora polisi ya Uganda.Gusa icyaha gishobora kuba kiri ku isonga ni ikijyanye n’urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi bishwe bivugwa ko iyicwa rye, Gen Kayuhura ashobora kuba hari icyo ariziho.

Hashize iminsi ine Gen. Kayihura afatiwe mu ifamu ye iri ahitwa Lyantonde , kugeza ubu aracyafungiye muri kasho ya gisirikare nk’ uko dail monitor yabitangaje.

Abafashwe barimo Abdullah Kitatta, Senior Commissioner of police Joel Aguma, na Senior Superintendent of Police Nickson Agasirwe.

Hari amakuru avuga ko hashora no gufatwa abaturage basanzwe bakoranye bya hafi n’ abatawe muri yombi barimo gukorwaho iperereza n’ igisirikare.

Abafashwe bakurikiranyweho ubwicanyi, ubugome, ubushimusi.

Abakora iperereza baherekejwe na

Gen Kayihura ku rugo rwe ruri i Muyenga muri Kampala barusatse igihe kirenze isaha. Iki kinyamakuru nticyabashije kumenya niba muri urwo rugo harabonetse amakuru yafasha iperereza.

Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda abajijwe n’ iki kinyamakuru niba hari amakuru yabonetse kwa Kayihura yaize ati “Nk’ uko duheruka kubitangaza, amakuru yose aboneka tuyatangariza abaturage nibiba ari ngombwa”

Aba hafi mu muryango wa Kayihura bacungishijwe ijisho abantu bivugwa ko ari muri hoteli kugira ngo iperereza rikorwe neza.

Kayihura afungiye mu kazu ka wenyine I Kampala mu kigo cya gisirikare nk’ uko amakuru agera kuri Dail monitor abivuga.

Abafashwe vuba

Abatasi ku wa Kane bafashe Lt Col Peter Musherure, wahoze ari umuyobozi wungirije wa polisi ushinzwe ubutasi. Col Musherure yafashwe nyuma ya Assistant Commissioners of Police Jonathan Baroza, wahoze afasha Gen Kayihura, na Herbert Muhangi wahoze ari komanda wa polisi.

Abandi bafungiye mu nkambi ya gisirikare ya Makindye ni SSP Richard Ndaboine wahoze ari umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ ikoranabuhanga na Col Ndahura Atwooki wahoze ashinzwe ubutasi.

Aba bose bashinjwa ubwicanyi bwakorewe muri Uganda mu bihe bitandukanye. Bamwe muri aba bofisiye ngo bakoreraga iyicarubozo abaturage bagamije kubambura imitungo yabo. Amakuru avuga ko Lt Col Musherure wazamuwe mu ntera muri Werurwe akagirwa Lieutenant Colonel yafatiwe gutegura ubutasi n’ ibyaha bitatangajwe ibyo aribyo..

Dore urutonde rw’ abapolisi n’ abasirikare bamaze gutabwa muri yombi

1.Gen Kale Kayihura

2.SC P Good Mwesigwa

3.SCP Joel Aguma

4.Col Ndahura Atwooki

5.Lt Col Peter Musherure

6.ACP Jonathan Baroza

7.ACP Herbert Muhangi

8.SSP Richard Ndaboine

9.SSP Nickson Agasirwe

10.Sgt Abel Tumukunde

11.ASP James Magada

12.PC Faisal Katende (Flying Squad)

13.PC Abel Kitagenda aka Abbas Muyomba

Abasivile

1.Abdallah Kitatta
2.Sowali Ngobi
3.Amon Twinomujuni
4.Joel Kibirige,
5.Matia Ssenfuka
6.Hassan Ssebata
7.John Kayondo
8.Hassan Ssengooba
9.Sunday Ssemogerere
10.John Ssebandeke
11.Hussein Mugema

12.Fred Bwanika
13.Ibrahim Ssekajja.

Gusa hari andi makuru avuga ko Gen.Kale Kayuhura n’abo bandi batawe muri yombi bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’iyicwa rya AIGP Andrew Felix Kaweesi n’ubwo bitaratangazwa neza.
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years