Abantu bane barimo n’abana batatu bishwe n’igitero

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years

Abantu bane barimo n’abana batatu biciwe mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’intangondwa z’abayisilamu mu karere ka Garissa gahana umupaka na Somaliya.

Abarwanyi bikekwa ko bava mu mutwe wa Al Shabaab barimo bagerageza kwangiza umunara w’itumanaho. Igihe icyo gitero cyabaga abana batari munsi y’ijana bari baryamye ku ishuri ribanza riri hafi yaho.

Ibi byabaye abana barenga 100 baryamye ku ishuri ribanza riri hafi y’ahagabwe igitero mu masaha ya mu gitondo.

Igihe barimo bahunga nibwo bahuye n’amasasu hagati y’igipolisi n’izo ntagondwa.

Umutangabuhamya wabibonye yavuze ko abaturage babonye abarwanyi ba al-Shabab muri ako gace mu cyumweru gishize ndetse banabibwira abategetsi.

Igipolisi cya Kenya kiravuga ko babiri mu bateye bishwe.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri uyu mutwe nyine wa Al Shabaab ugabye igitero ku kigo cya gisirikare mu karere ka Kenya gakora ku nyanja maze zisha abasirikare b’abanyamerika batatu.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years