Abantu bakekwaho ibikorwa byo kwigana imiti ya matungo mu Rwanda batawe muri yombi

  • admin
  • 09/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kiratangaza ko hafashwe imiti y’amatungo ikekwaho kuba imyiganano n’ibujijwe gucuruzwa mu Rwanda ifite agaciro ka 24.970.925 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigo kinavuga ko abantu batatu bakekwaho kuba inyuma y’ibikorwa byo kwigana imiti, kuyinjiza no kuyikwirakwiza mu Rwanda batawe muri yombi, nyuma y’ubugenzuzi cyakoze mu cyumweru gishize gifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri farumasi zicuruza imiti y’amatungo.

Ubu bugenzuzi bwabereye muri farumasi 52 mu duce tw’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’i Burasirazuba, iy’u Burengerazuba n’iy’Amajyepfo, buyobowe n’ikigo cya RAB gifatanyije n’abagenzuzi ba Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ab’Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo ku bufatanye na RIB.

Itangazo rya RAB rivuga ko imiti yafatiriwe ari iy’imyiganano, iyarengeje igihe, ibujijwe mu Rwanda n’itagaragaza neza inkomoko. Ibi bikaba byarakozwe hagamijwe gusenya itsinda ry’abantu bari mu bikorwa bibujijwe byo kwigana imiti y’amatungo, kuyinjiza no kuyikwirakwiza mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Patrick Karangwa, washyize umukono kuri iri tangazo yavuze ko ikigo ayobora na RIB ‘biraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwigana, kwinjiza no gukwirakwiza imiti y’imyiganano cyangwa ibujijwe, ko bitazahwema kubirwanya mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’amatungo, ubuzima rusange n’imirimo y’Ubworozi n’Ubuhinzi itunze benshi mu banyarwanda’.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/07/2018
  • Hashize 6 years