Abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura n’ubwicanyi ku ‘Imbaduko SACCO’ bamaze gutabwa muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeli 2016, Abajura bibye Sacco iherereye mu Kagari ka Butangampundu mu Murenge wa Burega, mu Karere ka Rulindo banica umuzamu wayirindaga undi bamukomeretsa bikomeye.

Iyo SACCO yacungirwaga umutekano n’abakozi babiri ba sosiyete ya ‘High Sec’ badafite imbunda.

Abayobozi ba karere ka Rurindo bavuga ko, mbere y’uko abajura biba iriya SACCO babanje kuboha abayirindaga barangije babajombagura ibyuma; Kazungu Steven, ahita yitaba Imana mu gihe mugenzi we witwa Tuyisenge we ngo yasizwe ari intere.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega yabwiye Itangazamakuru ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura n’ubwicanyi bwakorewe ku ‘Imbaduko SACCO’ bamaze gutabwa muri yombi na polisi y’igihugu mu gihe ngo hakomeje gushakishwa n’abandi baba babyihishe inyuma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, ingabo na polisi bikorera muri ako karere bose baramutse bagiye guhumuriza abaturage. Turacyagerageza kuvugana na bwo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yavuze ko abajura bibye Sacco ya Burega banica n’uwayirindaga.

Yagize ati “ Nibyo ayo makuru niyo, abajura mu ijoro ryakeye bibye Sacco ya Burega banica uwayirindaga undi bamukomeretsa bikomeye.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe