Abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda -Perezida Kagame

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda, wagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero ku nshuro ya 16 uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yagarutse ku mwanditsi witwa Gérard Prunier, wakunze kugaragara avuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Mu gitabo yise “from genocide to continental war”, avuga mo uburyo yahuye n’uwitwa Seth Sendashonga I Nairobi muri Kenya mu 1998, hamwe n’abasirikare bakuru b’Abanya – Uganda, bakaganira ku buryo uyu mugabo yahabwa imbaraga zose harimo n’iza gisirikare, akabasha gukura ku butegetsi RPF na Kagame mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwanditsi yanditse ko ibyo ari byo byatumye Seth Sendashonga apfa, kuko ngo yari ‘yarenze umurongo mu maso ya leta y’u Rwanda’. Impamvu mvuga ibi ni ukugirango mbere ko bimaze imyaka irenga 20. Hari umuntu uvuga ati ntabwo tuzabemerera. Nta byinshi mfite mbivugaho, ariko nta n’ubwo mbisabira imbaba

Perezida Kagame yahishuye uburyo uwari Minisitiri w’u Rwanda, akaza guhunga igihugu Sesth Sendashonga yari mu nama I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda, bamwemerera inkunga irimo n’iya gisirikare bashaka uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byari mu kwezi kwa Gicurasi tariki 3 muri 98, bagiranye inama I Nairobi, hagati ye na salim Saleh, imyaka 21 nyuma yaho RNC na FDLR bahuriye I Kampala bihawe umugisha na Museveni.

Perezida Kagame yasobanuye uburyo iby’iki gihugu byatangiye kera, gushaka gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nkuko byanditswe n’uwitwa Prunier Gerald.

Perezida Kagame yavuze ko yahuye kenshi na mugenzi we wa Uganda, baganira kuri iki kibazo n’uburyo ikibazo cy’abanyarwanda gikomeje kugaragara cyahagarara ariko ntakirakorwa.

Agaragaza inkomoko y’iki kibazo n’uburyo ndetse yinginze mugenzi we Perezida Museveni ngo ibyo bibazo bihagarare. Icyo gihe yamwingingaga ku by’abanyarwanda baba muri Uganda bashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati ” Naramwibwiye nti ” Ndagusabye ndakwinginze, murebe uko iki kibazo gikemuka…(I am begging you to deal with this matter….”

Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.

Perezida kagame yavuze ko abo mu miryango y’abashimuswe ndetse n’abarekurwa bagahita birukanwa muri Uganda, bavuga ko uwo RNC (umutwe urwanya u Rwanda washinzwe n’uwitwa Kayumba Nyamwasa) isaba gukorana mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda akabyanga ahita ashakirwa ibyaha, ku bufatanye na Uganda bamwe bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakaburirwa irengero.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uwitwa Rene Rutagungira, wahoze ari umusirikare mu Rwanda ariko akaza gusezererwa, wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda.

Yagize ati “Abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’gice ishize, abasore baranga, baravuga bati twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bantu badashakira u Rwanda ikiza, bahise bavuga bako Abanyarwanda bari Uganda badashaka kwifatanya nabo babarwanya. Ati “Baravuze bati aba bantu baza hano, banze kutwumva, baba baje gutera ibibazo, ndetse no kwica abantu… guverinoma ya Uganda yemeye kubikora kuko basanzwe bashyigikyie ibikorwa bya RNC byo guhungabanya umutekano mu Rwanda. Baramufunga hamwe n’abandi bari kumwe n’ubu niho akiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho imbona nkubona na Perezida Museveni wa Uganda ubwe, yagize ati “ni cyo cyatumye mbivuganaho na Perezida Museveni ubwe, arambwira ati uyu muntu icyo bamufatiye ni uko baje kubona amakuru avuga ko hari umuntu yishe.”

N’ubwo bimeze bitya, nyuma yo kubura ibimenyetso bagiye bamuhindurira ibyaha, ubu noneho ngo hakaba haherutse kuzanwa ibyaha bishya by’uko bamusanganye imbunda.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years