Abantu 40 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 27/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuwa gatandatu tariki ya 23 no ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 40 bivugwa ko bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bakaba barafatiwe mu bikorwa byo kubashakisha Polisi yakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu karere ka Nyagatare,Burera ,Rubavu ndetse na Rusizi.


Muri abo bafashwe, harimo ababitunda bafatiwe mu cyuho mu gihe bagerageza kubyinjiza mu gihugu, abamotari babafashaga kubikwirakwiza, n’abacuruzi babyo babigeza ku baturage.

Intara y’Amajyaruguru

Mu bafashwe, harimo itsinda ry’abantu 35 bari bikoreye ibiyobyabwenge ryafatiwe mu karere ka Burera, aho bashaka kwambuka igishanga kiri mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Rwasa mu murenge wa Gatebe bafite ibikapu n’ibikarito by’ibinyobwa bitemewe mu gihugu, n’amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Polisi yabataye muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, uwo muturageakaba yaravuze uburyo bari bukoreshe inzira y’igishanga mu kwinjiza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu.

CIP Twizeyimana yagize ati’’Ku mugoroba wo ku wa gatandatu hafi ya saa kumi, umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama niwe watanze amakuru y’uko itsinda ry’abantu yari azi neza ko riri bukoreshe igishanga mu kwinjiza ibiyobyabwenge.’’


Yakomeje avuga ko hahise hakorwa igikorwa cyo kubahiga, bakaza gutabwa muri yombi mu gicuku hafi ya saa cyenda bamazekubyinjiza mu Rwanda.

CIP Twizeyimana yasobanuye uko bifashishaga amazi mu kubyinjiza agira ati ”Bitwikiraga ijoro bakambukira mu gishanga batitaye ko bashobora kuhasiga ubuzima, ugasanga babipfunyitse mu bikoresho bidashobora kwinjiramo amazi, bakabihambiriza imigozi miremire nayo bakayizirika ku maguru yabo ku buryo igihe iyo mitwaro yabo babaga bayibije mu mazi, byaboroheraga kuyikurura bakoresheje amaguru, abandi bapakiraga ibyo bicuruzwa mu bikapu, bakabiheka ku mugongo bashaka kujijisha ko bavuye gukora mu mirima yabo.”

Yakomeje avuga ko hamwe na hamwe muri ayo mazi ni harehare cyane ku buryo utahazi warohamamo, ariko bo bari baramaze gushyira ibimenyetso aho bashobora kurohama ku buryo byaboroheraga kubona aho banyura nta mpungenge.

Ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge CIP Twizeyimana yavuze ati ” Nyuma y’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo twakoze mu baturage, twagiye turushaho kubona amakuru y’ababyinjiza n’ababicuruza cyane cyane avuye mu baturiye umupaka, ku buryo ababikora bamenyekanye kandi abenshi muri bo bamaze gufatwa.”


Burera ni akarere gakunda kwifashishwa nk’inzira y’abinjiza ibiyobyabwenge. Akaba ari naho umwaka ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu bwatangirijwe, icyo gihe hakaba haranerekanwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge 160 batawe muri yombi mu gihe cy’icyumweru.

Ubwo bukangurambaga bwari bugamije gusenya amasoko y’ibiyobyabwenge mu baturage bakumira abandi bashobora kubyishoramo, gusana imitima y’abasabitswe nabyo no gukangurira buri wese gufatanya n’abandi kubirwanya.

Mu ntara y’Iburasirazuba

Mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rukomo naho hafatiwe abamotari babiri binjizaga inzoga zitemewe n’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Intara y’Iburengerazuba

Hari n’abandi bacuruzi babiri b’ibiyobyabwenge bafatiwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bafite ibiro byinshi by’urumogi.

No mu karere ka Rubavu, kuri uwo munsi amakuru yatanzwe n’umumotari yatumye hafatwa umugenzi yari atwaye wari ufite ibiro birindwi by’urumogi yari yahishe mu bindi bintu yari afite mu gikapu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/03/2018
  • Hashize 6 years