Abandi bimukira bo muri Somalia, Eritrea, Sudan na Syria bageze mu Rwanda [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ijoro ryakeye abandi bimukira 123 bagejejwe i Kigali mu Rwanda bavuye muri Libya aho bari bafungiye nyuma yo kubuzwa gukomeza bagana iburayi bambutse inyanja.

Aba bariyongera ku bandi 66 baje tariki 27 z’ukwezi gushize kwa cyenda.

Nabo bahise bajya gucumbikirwa mu kigo cy’agateganyo cy’i Gashora mu Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda ivuga ko abakomeje kwakirwa ari abo mu kiciro cy’abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi muri Libya.

Abimukira barenga 2,000 bari mu bigo bafungiyemo muri Libya bategereje ibihugu bibakira nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya mediterane ngo bakomeze urugendo rwabo.

Ibihugu by’iburayi byashyize imbaraga mu gukumira aba bimukira ko bakomeza kwambuka inyanja bakinjira mu bihugu byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abaraye bageze mu Rwanda, abagabo muri bo ni 99, abagore 24, abagera kuri 59 muri bo ntibarageza imyaka 18 .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi,UNHCR, rivuga ko abaraye bageze mu Rwanda muri bo 106 bakomoka muri Eritrea, 15 ari abo muri Somalia, 2 bo muri Sudan n’umwe wo muri Syria.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kwakira 500 muri aba bimukira bari muri Libya.

Amasezerano ya leta y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika avuga ko aba bimukira ababyifuje bashobora gusaba gutura mu Rwanda, gusubizwa iwabo cyangwa gusaba ikindi gihugu cyabakira.





Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years