Abandi barundi bahungiye mu Rwanda basabye gusubizwa iwabo

  • admin
  • 31/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Tariki 27 Kanama 2020 yabaye umunsi w’amateka ku mpunzi z’Abarundi bakabakaba 500 bari barahungiye mu Rwanda basubiye mu Burundi nyuma y’imyaka 5 bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, kuri ubu yiswe Umurenge wa 13 w’Akarere ka Kirehe bitewe n’uburyo abayituyemo basigaye babana n’abandi Banyarwanda ndetse bakanitabira gahunda za Leta zitandukanye.

Gahunda yo koroshya icyo gikorwa yabaye abo baturage b’u Burundi basabye gufashwa gutahuka ku bushake ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Kuri ubu UNHCR ikomeje kwandika impunzi zose zaba zifuza gutahuka mu Rwanda hose, aho kuri ubu imaze kwakira ubundi busabe bw’abantu 1800 bifuza gutahuka nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA).

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda Elise Villechalance, avuga ko abamaze kwiyandikisha bifuza gutaha biganjemo abo mu nkambi ya Mahama icumbikiye abasaga ibihumbi 60, n’abandi bake babarirwa mu barenga ibihumbi 11 batuye mu migi itandukanuye.

Igenda neza ry’iyo gahunda ryitezwe gusuzumirwa ku mpunzi zafashijwe gutahuka muri imu kiciro cya mbere, habone kwemerera ikiciro cya kabiri gutahuka.

Yagize ati: “Ntekereza ko hazabaho indi nama yo kugenzura uko byagenze, ibyagenze neza, n’aho tugikeneye kuvugurura. Hari abandi benshi bazafashwa gutaha nyuma y’aba mbere.”

Bivugwa ko atari impunzi z’Abarundi zose zifuza gutahuka, kandi ngo n’abatahutse si ko bose bariyakira mu buzima bushya batangiye nyuma y’imyaka itanu baba mu kindi gihugu.

Binavugwa ko umubare munini w’Abarundi bacumbikiwe mu Rwanda bazahamara igihe kinini. Umubare munini w’impunzi zimaze gutahuka mu bihugu bigize Akarere, baturuka mu Gihugu cya Tanzania ari na yo yakiriye benshi ugereranyije n’utundi duce.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2020, mu Karere habarurwaga impunzi zirenga 430,000 . Tanzania ni yo yari icumbikiye Abarundi benshi bakabakaba ibihumbi 165, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icumbikiye 103,690, u Rwanda 72,007, Uganda 48,275, Kenya 13,800, Mozambique 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia 6,000.

Abarundi batahutse ku wa Kane bishimira ko bakiriwe neza mu Gihugu cyabo ndetse bakaba banafite ikizere cyo kongera gufatisha ubuzima, abatandukanye n’imiryango yabo bakongera guhura na yo.

Umwe mu mpunzi zavuganye n’itangazamakuru wahunze asize umugore we n’abana, akigera mu Burundi yagize ati: “Mbere narahunze mva aho nari ntuye, abagabo n’abasore barimo bafungwa ku bwinshi. Twarahigwaga ku buyobozi bwa mbere, ariko ubu umuryango wange ni wo wambwiye ko nta kibazo natahuka.”

Undi mugabo wahunganye n’umugore we n’abana batatu, akaza gufata ikemezo cyo gutahuka abishishikarijwe n’abavandimwe be baba mu Burundi, yunzemo ati: “Nahunze mu 2015 kubera ibibazo by’umutekano muke warangwaga gace ntuyemo. Ubu umuryango wange umpamiriza ko kuri ubu bimeze neza ni yo mpamvu nahisemo gutahuka.”

Kuri ubu u Burundi buyobowe na Perezida mushya Gen. Maj. Ndayishimiye Evariste, Abarundi bafite ikizere ko nta bibazo by’umutekano muke byibasira abaturage bazongera guhura na byo.

Bavuga ko banashimishijwe n’ubutumwa bw’ikaze Perezida Ndayishimiye yabageneye ubwo basesekaraga mu Gihugu, aho yanasabye n’abayobozi bireba kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 31/08/2020
  • Hashize 4 years