Abandi bagororwa bongeye gutoroka Gereza i Kinshasa

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 8 years

Nyuma y’aho mu minsi micye ishize abagororwa basaga 3,000 bari bafungiye muri Gereza ya Makala batorokeye batorokeshejwe n’inyeshyamba, kuri ubu haravugwa ko kuri uyu wa gatanu, abagororwa 68 mu bagororwa 74 bari bafungiye muri gereza Kasa-Ngulu iri mu birometero nka 50 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa, nabo batorotse. Mbere yo gutoroka ngo abagororwa bakaba bishe amarembo ya gereza.

Ngo hari nka saa saba z’igicuku ubwo abagororwa bari muri iyi gereza ya Kasa-Ngulu bicaga amarembo ya gereza mbere yo gucika nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bo muri iki gice cya Kasa-Ngulu wongeyeho ko abandi bagororwa batandatu batabashije gucika kubera ko bari barwaye.

Uyu mudepite witwa Jean-Claude Vuemba yatangarije Radio Okapi ntiyatangaje isano riri hagati y’uku gucika gereza n’uguherutse kuba muri Gereza ya Makala , ariko avuga ko bishobora kuba byarabereye urugero abanyururu bo muri gereza ya Kasa-Ngulu.

Uyu mudepite ariko ntiyahishe ko n’ubundi iyi gereza ya Kasa-Ngulu imeze nk’ahantu abagororwa baba bategerereje gupfira.

Yavuze ko ikibazo gihari ahanini ari uko muri Gereza ya Kasa-Ngulu, hari abagororwa bahapfira bishwe n’inzara cyangwa bagapfa bazize kutavurwa iyo barwaye. Yongeyeho ariko ko ari inshuro ya mbere muri iyi gereza habayeho gutoroka kw’abagororwa.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 8 years