Abana batari bacye basanzwe mu tubari, ba nyiratwo 4 bari mu maboko ya Polisi

  • admin
  • 14/05/2017
  • Hashize 7 years

Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi mu gihugu hose wasize bamwe mu bana bafatiwe mu tubari dutandukanye two mu gihugu benshi muri ba nyir’utu bari bakaba bahise batabwa mu maboko ya Polisi kugirango bakurikiranwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uwo mukwabu, yavuze ko wabaye mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kureba niba ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’igihugu bwo kubuza abantu guha abana inzoga n’ibisindisha bwubahirizwa.

ACP Badege yavuze ati:”Muri uyu mukwabu wakozwe mu gihugu hose, twasanze abana batari bacye mu tubari, ba nyiratwo bane ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga n’ibisindisha abana batarageza ku myaka y’ubukure.”

Yasabye ba nyir’utubari kureba abana binjira mu tubari twabo, bakareba n’uwinjiranye n’umwana ko ari umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko kandi ko nawe atagomba kumuha inzoga, byaba ngombwa akabaka n’ibyangombwa .

Yasoje asaba kandi abafite utubari gushyira ibyapa bikangurira abantu kwirinda guha inzoga abana batarageza imyaka y’ubukure, kandi bakabishyira ahantu hagaragara.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Uwamariya Odette, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa yakoze, anavuga ko guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi.

Yavuze ati:”Guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kwishora mu busambanyi bishobora kubaviramo gutwara inda batateguye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ati:”Uyu mukwabu n’indi myinshi izkorwa uje nyuma y’inama ku itariki 9 Gicurasi yarebaga uko ikibazo cyo guha inzoga abana no kubajyana mu tubari gihagaze, ikaba yarasanze gikwiye guhagurukirwa, tukaba dusaba ababyeyi by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange ko bakumva ko iki ari ikibazo cyahagurukiwe ku rwego rw’igihugu, kandi ko nabo bakwiye kukigira icyabo, bagakurikirana abana babo umunsi ku munsi.”

Yanahamagariye itangazamakuru kugeza ubu butumwa ku bantu benshi, rigakangurira buri munyarwanda kuba ijisho rya mugenzi we, kuko aba bana bashorwa mu businzi no mu busambanyi birangira bajyanywe mu icuruzwa ry’abantu.

Amategeko avuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 werewe kujya mu kabari atari kumwe n’ababyeyi be cyangwa abamurera bemewe n’amategeko.

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryazo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2017
  • Hashize 7 years