Abana basuye sitasiyo ya Polisi Nyamata umwe muri bo yambikwa impuza nkano ya Polisi

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years

Mu rwego rwo kumenya ibikorwa n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 20 Kamena abanyeshuri biga mu mwaka wa kane (4) n’uwa gatanu (5) bagera kuri 60 bo mu ishuri ribanza rya Rafiki Foundation School riri mu Kagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata, ho mu karere ka Bugesera, bakoreye urugendoshuri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata basobanurirwa bimwe mu bikorwa na Polisi y’u Rwanda na Serivisi zitangirwa kuri iyi Sitasiyo.

Bageze kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, bakiriwe n’Umuyobozi wayo, Inspector of Police (IP) Clement Ndayiragije ndetse n’abandi bapolisi bakorana, babasobanurira imikorere ya Polisi muri rusange, bababwira ko na bo nk’abana bakwiye kwirinda ibyaha, kandi ko bagomba kubirwanya birinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma bata ishuri.

IP Ndayiragije yabasabye kwirinda abantu bashobora kubashora mu ngeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi bikaba byatuma bava mu ishuri bagahinduka inzererezi.

Yarababwiye ati,”Mwirinde abantu bashobora kubashuka bakaba babangiriza ubuzima. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.

Yakomeje asaba abo banyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo, abasaba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku ishuri kugira ngo habeho kubikumira bitaraba.

IP Ndayiragije kandi yasobanuriye abo banyeshuri uko bakoresha umuhanda, abasaba kujya bashishoza mu gihe bagiye kwambukiranya umuhanda kugira ngo birinde impanuka.

Yababwiye ko mu gihe bagiye kwambukiranya umuhanda bajya bambukira ahagenewe abanyamaguru, bakirinda kwambukira aho babonye hose.

Nyuma y’uru rugendoshuri, Umuyobozi wungirije w’iki kigo witwa Gahizi Bonheur, yavuze ko bafashe gahunda yo kuzana abana barera gusura Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, kugira ngo aba bana bazakure bazi ko umutekano utareba Polisi gusa, ahubwo ko na bo ubareba, kandi bagomba kubimenya bakiri bato.

Gahizi yashimye Polisi ku bumenyi n’inama yahaye abo banyeshuri, abasaba gukurikiza impanuro bahawe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years