Abana bahura n’ihohoterwa Polisi y’U Rwanda yabashyiriyeho umurongo utishyurwa wo kujya batabarizaho

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Uyu murongo kuri ubu, watangiye gukora ukaba ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ukaba kandi kugira ngo utangire gukora waratwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni 162. Uyu murongo ukaba kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 bawuhamagaraho icyarimwe.ni kubufatanye na World vision Polisi yashyizeho uyu murongo wa 116 uzajya wifashishwa igihe habayeho ihohoterwa ryakorewe abana.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wugirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda, ubwo tariki ya 26 Ukwakira, yagezwagaho n’ubuyobozi bwa World Vision bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa n’uyu murongo, yashimye imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse na World Vision, muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa mu Rwanda. Ibi bikoresho birimo mudasobwa 32 n’ibindi bitandukanye.

DGIP Marizamunda Yakomeje kandi avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kandi kugira umurava wo gufasha no kurinda abana icyo aricyo cyose cyahungabanya uburenganzira bwabo, akaba yakomeje avuga ko kuba inzego zitandukanye za leta zihagurukira kwita ku bana ko ari ikimenyetso kigaragaza ko ejo haza h’igihugu cyacu hari mu maboko y’abana.




Uyu mushinga watwaye milliyoni zisaga 162 z’amafaranga y’U Rwanda

Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw’igihugu, George Gitau, yavuze ko umuryango ayoboye kimwe na Polisi y’u Rwanda basanzwe byuzuzanya cyane cyane mu bikorwa bijyanye no kurinda abana ndetse no kubakorera ubuvugizi. Gitau yasobanuye ko, World Vision ari umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu ukora ibikorwa bijyanye n’iterambere, ibi byose bikaba bikorerwa abana, imiryango y’abatishoboye hagamijwe kurwanya ubukene.

Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, uyobora Ishami rya Polisi ‘u Rwanda rishinzwe ikoranabuhanga, yavuze ko ishyirwaho ry’uyu murongo ngo rizakurikirwa n’ibindi byiciro bibiri, birimo no guhugura abapolisi, bahabwa ubumenyi bujyanye no kwita ku bibazo by’abana bakorewe ihohoterwa ndetse ibi bikazanakurikirwa no gukora ubukangurambaga kuri iki cyaha.

Uyu murongo uje usanga iyindi mirongo nka : 112 ku butabazi muri rusange, 110 uyu murongo ukaba witabazwaho ku birebana n’ibyaha cyangwa impanuka zo mu mazi, 111 ku nkongi y’umuriro, 113 impanuka zo mu mihanda, 3512 ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, 3511 igihe umuturage yakorewe amakosa n’umupolisi, 997 ku bijyanye n’ibyaha bya ruswa ndetse na 116 uherutse gushyirwaho ku ihohoterwa rikorerwa abana.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 9 years