Abana bafite ubumuga bakomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kigero kiri hejuru

  • admin
  • 14/12/2018
  • Hashize 5 years

Ababyeyi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’Abana,bakwiye kumenya ko abana bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irishingiye ku miterere ku kigero kiri hejuru.Bityo bakwiye kubarinda ndetse no kwibuka ko ari abana nk’abandi mu gihe baba bitaweho bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n’umuryango mpuzamahanga urengera abafite ubumuga ishami ryo mu Rwanda(Handicap International cyangwa Humanity &Incrusion) ku bufatanye na Coalition Umwana ku Isonga yitabiriwe n’abantu 43 biganjemo abanyamuryango ba coalition umwana ku isonga ndetse n’abarimu kuko bafite aho bahurira cyane n’abana.

Umukozi wa Humanity & incrusion akaba n’umuyobozi w’umushinga Ubuntu Care, Mujyambere Gaspard yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari ukwibutsa abayitabiriye ko hari irindi hohoterwa ryibasira abana bafite ubumuga.

Ati”Byabaye ngombwa ko duhurira hamwe kugira ngo dukore ubuvugizi bw’abana bakorerwa ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina kugira ngo mu bikorwa byabo(abahuguwe) bya buri munsi,bajye bibuka no gutekereza ku bikorwa byo kurwanya ihohoterwa ryibasira imyanya ndangagitsina rikorerwa abana cyane cyane bariya bafite ubumuga”.

Akomeza agira ati”Usanga abantu benshi batabibona ariko barahohoterwa mu buryo burenze.Kuko ari abana baba batabasha kwirwanaho bityo niyo mpamvu tugomba kubakorera ubuvugizi kugira ngo Imiryango yose nyarwanda yaba iyigenga cyangwa iya Leta,duhuze ingufu twese kugira ngo turwanye iryo hohoterwa rikorerwa abana.

Mujyambere yavuze ko Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga Ubuntu Care bwagaragaje ko abana bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku miterere inshuro 4 ndetse n’irishingiye ku gitsina inshuro 3 kuruta abana batabufite.


Nyuma y’amahugurwa bahawe umukoro wo kubafasha kumva neza inyigisho bahawe

Umuhuza bikorwa wa Coalition umwana ku isonga Ruzigana Maximillien yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo abanyamuryango babo bibibutswe ko mu bikorwa byabo bya buri munsi bajya bazirikana abana bafite ubumuga.

Ati“Twifuza ko mu mikorere yabo bajya bazirikana gushyira imbere abana bafite ubumuga kugira ngo nabo bashakirwe uburyo barengerwa ku buryo igihe bagiye kugira igikorwa bakora bajya bibuka ko hari abana bari mu kiciro cy’abafite ubumuga.

Yakomeje asaba abantu bose ndetse n’abahuguwe muri rusange,ko bajya muri sosiyete bakumvisha ababyeyi uburyo umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi kuko batarabasha kubimenya ndetse no kubumvisha ko uwo mwana ashobora guhabwa amahirwe nawe akazagira icyo yigezaho mu buzima.

Yakomeje agira ati”Turifuza ko aba bakorana n’ababyeyi,imiryango itandukanye,abakorana n’ibigo by’amashuri bagira uruhari mukumvikanisha ko umwana ufite ubumuga ashobora kugera kure igihe yitaweho akiri umwana.

Agahabwa amahirwe mu myigire, mu kubona ibikoresho by’ibanze bituma ubuzima bwe bwo kuba afite ubumuga butamubera imbogamizi.Bityo akazagira ibyo yigezaho adategereje kuzaba mukuru ngo asigare ari umuntu usabiriza,agenda ari uwo kugirirwa imbazi ahubwo nawe abe umuntu wo kugira icyo yimarira no kukimarira abandi”.

Abakurikiye aya mahugurwa bishimiye ibyo bayungukiyemo kuko ngo bagiye kubyifashisha bahindura imyumvire ya bagenzi babo nk’uko Ingabire Safi wo mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo abyemeza.

Yagize ati”Byamfashije cyane kuko hari byinshi ntari nzi ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga.Kandi ntabwo narinzi ko hari ihohoterwa ribakorerwa bitewe n’uko baba badashobora kwirwanaho.Ibi biramfasha kugenda nkahindura bagenzi banjye bagifata umwana umwana ufite ubumuga nk’aho atari umwana nk’abandi”.

Nyuma yo kubona ko hari abana bafite ubumuga ndetse n’abatabufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kigero kiri hejuru, Humanity & incrusion yibarutse umushinga witwa Ubuntu Care ukorera mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Mushubati Gihango, Ruhango na Boneza kugira ngo uhangane n’iki kibazo.


Ifoto y’urwibutso y’abakurikiranye amahugurwa ndetse na bayobozi

Yamditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/12/2018
  • Hashize 5 years