Abana b’abakobwa 3 baregwaga gusiribanga ifoto ya Perezida Nkurunziza barekuwe

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe ku gicamunsi abanyeshuri batatu bashinzwaga gusiribanga ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi barekuwe.

Amakuru aturuka mu ntara ya Ngozi, aremeza ko aba bana b’abakobwa aribo ni Bélyse Iradukunda, Eliane Ingabire na Micheline Ciza,barekuwe mu masaha ya saa kumi z’igicamunsi.Ngo bakimara kurekurwa,ababyeyi babo bahise baza barabatahana.

Ayamakuru kandi yemejwe n’umwunganizi wabo aho yatangaje ko abo bakobwa batatu barekuwe, bazakomeza kurebana bataha.

Abo banyeshuri barekuwe uyu munsi ngo bamaze kwirukanwa mu kigo bigagamo.Abo bakobwa barekuwe nyuma y’ibyumweru bibiri bafunze.

Bafunguwe mu gihe hari hashize iminsi ifungwa ry’abo ryamaganwe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ku rubuga rwa Twitter bashyizeho amafoto ya Prezida Nkurunziza bahindaguye ku buryo bugayitse cyangwa busekeje, bagashyiraho n’ijambo (hashtag) rigira riti” Rekura abakobwa bacu”.

Mu 2016 hari abandi banyeshuri nabo bafunzwe bashinzwa icyaha nk’icyo ariko nyuma benshi muri bo baje kurekurwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years