Abaminisitiri 2 barimo Shyaka Anastase n’Abaguverineri b’Intara barimo Mufurukye basimbuwe ku myanya yabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/03/2021
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, aho Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] naho Beata Habyarimana agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Ni impinduka zakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 aho bamwe mu bayobozi bashyizwe mu myanya abandi bongererwa Manda.

Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vienney wari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase.Beata Habyarimana agirwa Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi asimbuye Kuri uyu mwanya Hakuziyaremye Soraya we akaba yahise agirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame kandi yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyepfo naho Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Mufurukye Fred, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yasimbuye Gatabazi wagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.Ni mu gihe François Habitegeko wari Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba asimbuye Munyentwari Alphonse.

Ni mu gihe abayobozi bongerewe manda barimo Odette Yankurije wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Abo bakomiseri bagizwe na Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera, na Aurelie Gahongayire.

Gatabazi Jean Marie Vienney yagizwe Minisitiri wa MINALOC
Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri wa MINALOC yasimbuwe Kuri uyu mwanya
Mufurukye Fred wari Guverineri w’intara y’iburasirazuba yasimbuwe Kuri uyu mwanya
Gasana Emmanuel yagizwe Guverineri w’intara y’iburasirazuba
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/03/2021
  • Hashize 4 years