Abakuru b’ibihugu bayoboye abandi mu kwinjiza amafaranga menshi ku mugabane wa Africa

  • admin
  • 26/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Africa ni umugabane ufite ubutunzi bwinshi harimo ubw’amabuye y’agaciro nka zahabu, diyama, ndetse na za peteroli, umubare w’abaturage batuye Africa basaga milliards. Rero mu bantu Africa ifite bafite ubutunzi cyane n’abayobozi b’ibihugu baza kurutonde rw’abakire Africa ifite.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Answersafrica.com uru ni urutonde rw’ab’abakuru b’ibihugu baza imbere mu kugira ubutunzi kurenza abandi

5. Robert Mugabe



Uyu ni president wambere ukunzwe muri Africa yose ukurikije ibyegeranyo bigenda bikorwa hirya no hino mu itangazamakuru akaba kandi amaze igihe kigera kumyaka 34 yose ari kubutegetsi nka president wa Zimbabwe. Million 10 z’ama dollar y’America nizo uyu mugabo abashakwinjiza mugihe cy’ukwezi

4. Umwami Muswatiwa III



Uyu mwami w’igihugu cya Swaziland aza kumwanya wa 15 mu bami kakize ku isi yose akaba afite abagore bagera kuri 15 bose kandi buri umwe akaba atuye mmu buryo buhenze cyane kuburyo byibuze million 6 z’ama dollars y’America ariyo ma faranga umugore umwe akoresha mu rugo rwe byibuze mu gihe cy’ukwezi. Umwami Musawati akaba yinjiza byibuze amafaranga asaga million 100 z’ama dollars y’America.

3. Paul Biya



Biya yayoboye Cameroon kuva mu mwaka wa 1982 kugeza iyi saha akizewe n’abaturage b’igihugu cya Cameroon ndetse na Africa yose muri rusange. Million zirenga 200 z’ama dollars yinjiza nibyo bimwemerera kuri uru rutonde rw’abakuru b’ibihugu binjza kandi bafite agatubutse.


2.Uhuru Kenyata




President wambere wo muri East Africa uza kuri uru rutonde rw’abakuru b’ibihugu b’abaherwe akaba yaravutse itariki 26/10/1961 akaba yaragiye kubutegetsi bwa Kenya mu mwaka wa 2013 kugeza n’ubu akiri umuyobozi w’igihugu cya Kenya. Akayabo ka million 500 z’ama dollars niyo yinjiza ku kwezi.

1. Jose Eduardo dos Santos



Dos Santos yayoboye Angola imyaka igera kuri 34 akaba ariwe uza kumwanya wa mbere kurutonde rw’abakuru b’ibihugu bafite imitungo myinshi cyane umukobwa we Isabel Dos Santos ni umukobwa uyoboye Africa mubagore bafoite amafaranga menshi akba ari nawe mugore w’umwirabura wambere kwisi ufite amafaranga menshi. Gusa iyo hakorwa iri barura hari imwe mu mitungo itabarurwa bitewe n’uko kuyishyira mu gaciro k’amafaranga biba bigoye.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 26/08/2015
  • Hashize 9 years