Abakuru b’ibihugu barindwi bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abakuru b’ibihugu barindwi bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wo Kwibohora u Rwanda rugiye kwizihiza ku nshuro ya 25, mu birori bikomeye bizabera muri Stade Amahoro.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ivuga ko mu bayobozi bemeje ko bazitabira uyu munsi barimo Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe,Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu.

Usibye aba bakuru b’ibihugu kandi,hari Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa ndetse Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Ibi birori biteganyijwe ku wa Kane tariki 4 Nyakanga hari n’abandi bashyitsi barimo aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitandukanye muri Afurika bazabyitabira.

Uyu munsi uzaba ari umunsi u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 25 ishize ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye igihugu imiyoborere mibi cyari kimaranye igihe, yatumye bamwe Batutsi benshi bahunga igihugu.

Uretse gukuraho ubuyobozi bubi,Urugamba rwo kubohora igihugu rwanahagaritse bidasubirwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yakorwaga amahanga arebera abasaga miliyoni imwe bakicwa muri Jenoside mu 1994.


Akarasisi ka gisirikare ku munsi w’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years