Abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda bashimuse Abanyarwanda 13

  • admin
  • 02/04/2019
  • Hashize 5 years

Abavugwa ko ari abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) bashimuse Abanyarwanda 13 kuwa 29 Werurwe 2019 ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rwa Uganda (Mirama Hills).

Ikinyamakuru Virunga Post kizwiho kwandika ahanini inkuru ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, gitangaza ko umwe mu bashimuswe ariko akabasha gutoroka avuga ko uwabashimuse koko ari umukozi wa CMI babashije kumenya ku mazina ya Lt. Elly

Hakizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 18 y’amavuko akaba atuye mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bari mu gace kari hafi n’umupaka kitwa Sofia, ku ruhande rwa Uganda. Uyu avuga ko bagenzi be bari muri gahunda zabo zisanzwe ubwo uwo avuga ko ari umukozi wa CMI yateye hejuru ati “ebi nebinyarwanda!” ari byo kuvuga ngo ibi ni Ibinyarwanda.

Avuga ko bahise batabwa muri yombi ako kanya ndetse n’imodoka yo kubatwara ikaza irimo abandi Banyarwanda batatu. Aha ngo Lt. Elly yahise abategeka kurira imodoka we na bagenzi be icyenda berekezwa mu Karere ka Ntungamo.

Lt. Elly nta kibazo na kimwe yigeze ababaza ariko ko ubwo bageraga ahitwa Pantagon, we na mugenzi we witwa Claude Mbazumutima basimbutse imodoka bariruka bacika abari babatwaye. Bagenzi be 11 bajyanwe ahantu hataramenyakana.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe. Aba rero bigaragara ko batumvise iyi nama akaba ari nabyo byabaviriyemo gushimutwa

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeza ko Abanyarwanda 190 bafungiwe muri za gereza zo muri Uganda mu gihe abayinga 1000 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Uganda ihakana gufata nabi Abanyarwanda, ivuga ko abo ifata ari abacyekwaho ibikorwa by’ubutasi. U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibi bikorwa

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 02/04/2019
  • Hashize 5 years