Abakozi b’umuryango w’abaganga batagira umupaka”les medecins sans frontieres”bakoresheje indaya muri Afurika

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years

Abamena amabanga babwiye ikiganiro cya BBC cya Victoria Derbyshire ko abakozi b’umuryango ufasha w’abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières, “bakoresheje indaya” mu gihe bakoreraga muri Afurika.

Bamwe mu bagore bahoze bakorera uyu muryango bavuze ko iyo myitwarire yari isakaye ahantu henshi muri uwo muryango w’abaganga batagira imipaka.

Umwe muri bo yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru b’uwo muryango yavuze ko byashobokaga gutanga imiti ku barwayi ari ingurane yo kwemera ko baryamana.

Umuryango w’abaganga batagira imipaka wavuze ko utihanganira “ihohotera, ishyira ku nkecye no kwaka indonke”.

Gukoresha indaya birabujijwe mu mategeko akaze agenga imyitwarire mu muryango ufasha w’abaganga batagira imipaka.

Aba bagore bamennye ayo mabanga basabye ko imyirondoro yabo idashyirwa ahagaragara kugira ngo badashyirwa mu kato n’indi miryango nterankunga y’amahanga, imwe muri yo ikaba ishobora guhanahana abakozi.

Ibi birego bireba abakozi b’uyu muryango w’abaganga batagira imipaka bakora indi mirimo – batari abaganga cyangwa abaforomo.

Umwe mu bakozi bahoze bakorera uyu muryango hanze y’ibiro by’i London mu Bwongereza, yavuze ko yigeze kubona umwe mu bayobozi bakuru azanye abakobwa aho yari acumbitse muri Kenya.

Yagize ati: “Abo bakobwa bari bato cyane kandi byavugwaga ko bari indaya”. Ngo byarabonekaga ko bari baje gukora uburaya.

Yongeyeho ati: “Uwo twakoragana na we wari umaze igihe acumbitse aho ngaho yavuze ko ibyo yari asanzwe abibona”.

Umuryango w’abaganga batagira imipaka ni umwe mu miryango nterankunga minini ku isi.

Ukoresha abaganga n’abandi bakozi bakora indi mirimo babarirwa mu bihumbi, kandi benshi baba ari ba kavukire b’ibihugu ukoreramo.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years