Abakozi ba Hotel Umubano bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

  • admin
  • 22/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

“Amateka afasha kwiyubaka; igihe wirengagije amahano yabaye mu Rwanda ugasa nk’aho Jenoside yakorewe Abatutsi utayitaho, n’ibyo ukora ntabwo ushobora kubikora…”

Aya ni amagambo yavuzwe na Me Butare Emmanuel Umuyobozi ushinzwe ikusanya n’igabanyamutungo wa Hoteli Umubano, ubwo abakozi b’iyi hoteli bifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Me Butare Emmanuel yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ryazamuwe n’abemeye amateka yabaye uko ari bagaharanira ko amahano atazasubira ukundi, inzozi zikaba izo guharanira iterambere nta n’umwe usigaye inyuma. Yagize ati “Ku bantu bari aha igihe cya Jenoside no kureba uyu munsi aho u Rwanda rugeze, ngira ngo ibi byose bifashwa n’uko abantu bemera amateka yabo, bakayagira ayabo noneho bikanabafasha mu gukora indi mirimo ibateza imbere.”

Ashingiye ku mirimo y’ubucuruzi bakora yashimangiye ko bigoranye kwiyubaka mu gihe wirengagije amateka. Yashishikarije abacuruzi bagenzi be bahugira mu bucuruzi gusa n’abandi banyarwanda guhozaho mu kwiga no gusura ahakiri ibimenyetso by’amateka yaranze u Rwanda kuko ari byo bifasha gutegura ahazaza heza h’imiryango n’igihugu muri rusange. Minani Tacien, Umuyobozi w’umutekano muri Hoteli Umubano yongeyeho ati “Utazi aho yavuye ntamenya aho ajya. Kumenya amateka yacu bidufasha guharanira ko nta Jenoside yazongera kubaho ukundi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugaharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu, tubungabunga ibyo tumaze kugeraho.”

Abayobozi n’abakozi ba Hoteli Umubano igira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, hagafashwa abarokotse bakomoka ku bari abakozi b’iyo Hoteli nubwo muri uyu mwaka bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka basura Urwibutso RUkuru rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 259.
Abakozi ba Hotel Umubano basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusti rwa Kigali/Photo:Imvaho



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/05/2016
  • Hashize 8 years