Abakozi ba Ferwafa bashinjwa guha umusifuzi ruswa’ batawe muri yombi

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ndetse n’Ushinzwe Amarushanwa, batawe muri yombi mu iperereza ku byaha bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi ku mukino wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’Inzovu za Côte d’Ivoire .

Aba bagabo batawe muri yombi ni Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, usanzwe ari Umunyamabanga mukuru muri iki kigo.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Mbabazi Modetse yatangarije umunyamakuru ko aba bagabo bombi batawe muri yombi, kugira ngo bakurikiranwe icyaha bakekwaho cyo gutanga ruswa.

Yagize ati “Nibyo koko Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa na Francois Regis Uwayezu, Umunyamabanga mukuru muri Ferwafa batawe muri yombi ku wa Gatatu.”

Yakomeje avuga ko Ubugenzacyaha burimo gukurikirana ibyaha aba bagabo bakekwaho.Kugeza ubu bombi bafungiye aho RIB ikorera ku Kimihurura.

Umunya-Namibia Jackson Pavaza wasifuye umukino w’u Rwanda na Côte d’Ivoire wabaye ku Cyumweru, niwe wareze Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Francois Regis Uwayezu na Eric Ruhamiriza Ushinzwe Amarushanwa abashinja ko bashatse kumuha ruswa ngo abogamire ku ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Jackson Pavaza yari yahise atanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ashinja abo bayobozi ko bashatse guha ruswa abasifuzi yari ahagarariye ngo babogamire ku ikipe y’Amavubi.

Mu kirego Pavaza yatanze, yavuze ko abo bayobozi bamuzaniye amafaranga muri anvelope y’ikaki, akababwira ko adashobora kwemera impano ivuye kuri buri wese, kuko n’amategeko ya CAF atabyemera.

JPEG - 80.5 kb
Aba bagabo batawe muri yombi ni Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, usanzwe ari Umunyamabanga mukuru muri iki kigo.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years