Abakoze Jenoside basabwe gutera intambwe yo gutanga ubuhamya bw’Uburyo bakoze Jenoside

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Rulindo basabye ubuyobozi bw’Akarere ko ubutaha batagakwiye kujya bakomeza gutanga Ubuhamya bw’Uburyo bakorewe Jenoside ahubwo hagakwiye kubaho ubwunganizi ku bakoze Jenoside nabo bagatera intambwe igana imbere bagatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze n’uburyo babikoze.

Hari ku munsi w’Ejo tariki ya 08 Gicurasi ku Rwibutso rwa Rusiga rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994, mu muhango wo guherekeza no Gushyingura mu cyubahiro imibiri 12 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Bizimungu Fidèle wari Umutangabuhamya kuri uyu munsi yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ko n’Abakoze Jenoside bagakwiye nabo kujya batanga ubuhamya bw’Ibyabaye kuko nabo babizi ndetse bazi byinshi kuko bo batabaga bahigwa muri Jenoside .Ibi kandi byasabwe n’uwari uhagarariye iyi miryango y’ababuze ababo baherekejwe ku munsi w’Ejo ndetse akaba yarashimangiye ko abakoze amahano ya Jenoside bagakwiye gufata iyambere mu kuba abatangabuhamya b’ibyabaye kuko aribo babikoze kandi babireberaga.

Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu bwa Naphtal Ahishakiye we yemereye Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ko bagiye gufatanya na CNLG n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye mu kuba bareba uko ubutaha hazashyirwa mu bikorwa iki kifuzo cyatanzwe n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel ashyira Indabyo ku hashyinguwe Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 i Rusiga


Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatangaje k obo nk’ubuyobozi bw’Akarere bubahiriza umurongo uba washyizweho na Komisiyo y’Igihugu ishiznwe kurwanya Jenoside (CNLG) Ifatanije na Ibuka ku rwego rw’Igihugu. Meya Kayiranga Emmanuel Yakomeje agira ati: “Ni ibintu byumvikana kandi byaba byiza kuko umuntu wenda ka nkoreshe iyi mvugo nti utarahigwaga niwe wabonye byinshi rero niwe wavuga byinshi aramutse abidufashijemo gusa nanone ibyo ni ibintu tuzategereza ko CNLG na Ibuka bazabitegura bakabitugezaho hanyuma natwe tugatangira ubukangurambaga ku baturage tubasaba kuba Abakoze Jenoside bazafata iya mbere mu kuba Abatangabuhamya.” Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo kandi yasobanuye ku kibazo cy’Imiryango yangirijwe ibyayo mu gihe cya Jenoside akaba yaravuzeko kuva tariki ya 09 Gicurasi bagiye guhaguruka nk’Ubuyobozi bw’Akarere muri gahunda y’Ubukangurambaga ku kijyanye n’iki kibazo ndetse no gushaka ubufasha kuri iyi miryango ikibayeho mu buzima bubi mu gihe imitungo yabo yasahuwe ikanangizwa muri Jenoside yakorerewe Abatutsi muri Mata 1994.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years