Abakoresha basabwe korohereza abakozi batabona umwanya wo gutanga amaraso

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso(NCBT), cyasabye abakoresha kujya borohereza abakozi bifuza gutanga amaraso nyuma yo gusanga umwanya ari yo nzitizi ya mbere ituma bidakorwa. Hari mu gikorwa cy’abakozi ba BDF bakorera i Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016, cyo gutanga amaraso ku barwayi bashobora kuyakenera.

Mukamazimpaka Alexia, umukozi muri serivisi ishinzwe gushaka amaraso yo guha abarwayi, yavuze ko mu nzitizi bahura na zo mu kuyashaka, harimo ko usanga abakozi mu bigo bitandukanye babura umwanya wo kuyatanga, kandi no kubageraho bikaba bitoroshye kuko bisaba kubanza kubisaba abakoresha babo. Yagize ati ″Mu bigo hirya no hino, hari n’aho ushobora gukomanga waka amaraso bagatinda kugusubiza, mu gihe umurwayi uyakeneye we adashobora gutegereza. N’iyo bagusubije hari ubwo bisaba gukura abakozi aho bakorera bakajyanwa ahandi, bitewe nuko aho bari bidashoboka ko hatangirwa amaraso.” Yashimiye abakozi ba BDF kuba bigomwe umwanya wo gutanga amaraso, asaba abakoresha kujya barekura abakozi bifuza kuyatanga, kandi buri wese nibura akabikora rimwe mu mezi abiri, mu rwego rwo kugoboka abarwayi bayakeneye.

Jabo Landry, ukora mu Ishami rishinzwe gushaka amasoko n’abakiliya muri BDF, yasobanuriye itangazamakuru ko batekereje gutanga amaraso, bagamije kugoboka abarwayi bayakenera. Ati ″Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima kubayakeneye, hatagize umuntu witanga ntabwo yaboneka, kandi natwe dushobora kuyakenera bitewe n’uburwayi.” Rutagengwa John, umwe mu bayatanze, yavuze ko atabikoze abihatiwe ko ahubwo byamuvuye ku mutima agamije gufasha abayakeneye. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso kivuga ko 80% by’abarwayi bakenera amaraso bayabona ku buryo buhagije, mu gihe 20% basigaye basaranganywa asigaye kandi ko nta ngaruka bigira. Hagati ya 2014 na 2015, gufata amaraso byiyongereyeho 11%, ariko n’abayakeneye bakaba bariyongereye mu buryo bwihariye.

Mu kiganiro umuyobozi wa NCTB, Dr Swaibu Gatare aheruka kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko mu mwaka ushize, ibitaro byakeneye amaraso menshi ahabwa indembe, bijyanye n’abarwayi benshi ba malaria yiganje mu Rwanda no mu bindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu bindi bibazo byagiye bituma habaho kongererwa amaraso mu mwaka ushize, Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko harimo kubagwa kanseri n’ibibazo bituruka ku kubyara. Iki kigo kivuga ko ku mwaka cyakira udupaki ibihumbi 51 tw’amaraso aba yatanzwe n’abagiraneza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years