Abakorana n’uru rugaga rw’abavuzi bavuga ko imikorere yarwo ibabangamiye cyane

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri baari mu itorero ‘Intagamburuzwa’ ikiciro cya Gatatu bagaragarije Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ibibazo biri mu rugaga rw’ababyaza n’abaforomo, bamwe mu bari mu rugaga rw’abakora umwuga ujyanye n’ubuvuzi (RAHPC/Rwanda Alhed Health Professions Council) nabobavuga ko amafaranga bakwa kugira ngo bakore uyu mwuga ari menshi ndetse ko ntaho Minisiteri y’Ubuzima iyateganya. Ngo n’ugerageje kugaragaza ibimubangamiye ashyirwaho iterabwoba.

Ni amakuru atangwa na bamwe mu banyamuryango b’uru rugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, bavuga ko bamwe muri bo batabasha gushyira mu bikorwa uyu mwuga baba barize igihe kinini kubera amafaranga y’imirengera bakwa kugira ngo bahabwe uburenganzira.

Abemeye gutanga aya mafaranga nabo barataka, bakavuga ko bamwe muri bo bamazemo imyaka itatu ariko ko gukorana n’uru rugaga bisa nk’umutwaro uremereye kuri bo.

Aba bakozi batashatse ko imyirondoro yabo imenyekana, bavuga ko nta tegeko rihamye ryatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza amafaranga ntarengwa bagomba gutanga nk’abagize urugaga.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko umubare w’aya mafaranga agenwa n’itsinda ry’abantu ku giti cyabo ariko ko ubwinshi bwayo bugaragaza ko baba bagamije kwigwizaho imitungo.

Bavuga ko iryo tsinda ari ryo rigena ayo mafaranga yose bakwa nyamara iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ari ryo ryari rifite ubwo bubasha nk’uko mu gice cyaryo cya III, ingingo ya 46, kuri 26 page ibigaragaza.

Umwe muri bo agira ati « Iri tsinda riharanira inyungu zaryo kuruta iz’abagize urugaga, mu ibaruwa ryanditse yerekana amafaranga tugomba gutanga ryanze kugaragaza ingingo iri mu itegeko irebana n’umubare w’amafaranga agomba gutangwa kuko ntayo Minisiteri yigeze ishyiraho.»

Aba bakozi banavuga ko badahwa umwanya mu myanzuro ibafatirwa, bavuga ko nta nama y’inteko rusange ijya itumizwa bakabibonamo uburiganya bugamije kubanyunyuza imitsi.

Ngo iyo hagize ushaka kugaragaza ibimubangamiye afatwa nk’ushaka kwigomeka ku rugaga, bakavuga ko ibi ari akarengane bakorerwa kuko mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi umugenerwabikorwa ari we ugira ijambo ku myanzuro imufatirwa.

Umwanditsi w’uru rugaga, Ndahiriwe Jean Baptiste avuga ko hashize igihe gito Urugaga rugiyeho kandi ko Leta nta mafaranga yari yatanga yo gufasha Urugaga, bityo imisanzu yakwa abarugize ari ngombwa kugira ngo rubone uko rushinga imizi.

Gusa na we yemera ko amafaranga asabwa abagiye kwinjira muri uyu mwuga ari ikibazo cyagombye kuganirwaho na Minisiteri ifite Ubuzima mu nshingano zayo ikaba yabaha ubwunganizi kugira ngo aya mafaranga akurweho.

Ndahiriwe avuga ko nta tegeko rihari ribemerera gutumiza inama rusange ko hakorwa Kongere (Congres/Inama ya nyobozi) gusa.

Mu gihe bamwe mu bagize uru rugaga bavuga ko batajya batumizwa muri izo Kongere, hari amaburuwa Umuseke ufitiye kopi agaragaza ko hari abagiye bahamagazwa kugira ngo bagire ibyo babazwa kandi buri wese ngo akazinjira ku isaha ye kugira ngo abazwe ukwe.

Bavuga ko ibi ari nko kubakanga no kubatera ubwoba, ko bibateye impungenge ndetse ko bishobora kubaviramo gutakaza akazi kubera ububasha burenze Urugaga rugaragaza ko rubafiteho.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ifite ingaga enye zishamikiye ku buvuzi ariko abakora uyu mwuga bavuga ko ari yo yari ikwiye kuzigenzura kugira ngo zitarenga imbibi z’umurongo w’amategeko agenga imikorere y’abakozi ba Leta.

Abakorana n’uru rugaga rw’abavuzi bavuga ko imikorere yarwo ibabangamiye
NDAHIRIWE Jean Baptiste Ushinzwe Ubwanditsi muri R.A.H.P.C avuga ko aya mafaranga yari akwiye kuvaho
Yanditswe na MUHIZI ELISEE/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years