Abakora muri za Pharmacy bakwiye gukoresha imiti ku buryo buboneye bijyana no kwakira neza ababagana

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Abahanga mu by’imiti(Pharmacists) bakora mu ma Farumasi yo mu rwanda yigenga, babinyujije mu ihuriro bahuriyemo bise RCPU (Rwanda Community Pharmacists Union), bakoze amahugurwa mu rwego rwo kugenera ababagana service nziza kandi itanga umusaruro binyuze mu gukoresha imiti mu buryo buboneye bijyana no kwakira neza ababagana.

Aya mahugurwa aje gufasha abayitabiriye gusobanukirwa neza imikoreshereze nyayo y’imiti ikoreshwa kundwara z’akarande,bikazarushaho gufasha abanyarwanda gukemura ibibazo byakundaga kugaragara biterwa n’ikoreshwa nabi ry’imiti ivura zimwe mu ndwara zitandura harimo: Diyabeti, umuvuduko w’amaraso, Asima n’izindi.

Nk’uko byagaragaye ko abanyamuryango bari mu iri huriro rya RCPU bakunda guhura n’abarwayi buri munsi, aya mahugurwa aje kubongera ubumenyi, buzatuma babasha gufasha ababagana kubona amakuru ahagije y’uburyo bagomba gufata imiti neza.


Abanyamuryango b’ihuriro rya RCPU

Habyarimana Flandrie uhagarariye ihuriro ry’abahanga mu by’imiti bakora mu ma Farumasi yigenga, mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko iyi nama yateguwe na RCPU ku bufatanye nUrugaga rw’abahanga mu by’Imiti (National Pharmacy Council) ndetse n’abaterankunga batandukanye. Ikaba igamije guhugura no gukangurira abakora mu ma pharmacie atandukanye uburyo bwiza bwo gufasha no kwakira ababagana nk’uko insanganyamatsiko yabivugaga “IMIKORESHEREZE IBONEYE Y’IMITI IVURA INDWARA ZA KARANDE”

“Muri aya mahugurwa twaganiriye ku ruhari rw’umuhanga mu by’imitimi, kwakira abamugana cyane cyane gukurikirana abarwayi bafite indwara zakarande”.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe ku buryo bushimishije, bamwe mu bayitabiriye bavuze ko bagiye gufasha ababagana cyane ko hari n’ubundi bumenyi bungukiye muri aya mahugurwa, kandi biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye muri aya mahugurwa.

Semana Edmond wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe ubuvuzi wari umushyitsi mukuru muri ayo mahugurwa, yavuze ko nka minisiteri yaje ahagarariye ubusanzwe ikorana cyane n’abakora mu ma Pharmacie kuko usanga aribo bahura n’abaturage ni yo mpamvu bagomba guhabwa amahugurwa menshi bakibutswa ko inshingano zabo Atari ugutanga imiti gusa ahubwo ari no kugira inama ababagana cyane cyane nk’abarwayi b’indwara karande . Edmond kandi yakomeje avuga ko Minisiteri yaje ahagarariye yiyemeje kubaba hafi no kubafasha mu buryo butandukanye.


Habyarimana Flandrie uhagarariye ihurirory ‘abahanga mu by’imiti bakora mu ma Farumasi

Mu gihe gito iri huriro rya RCPU rimaze ritangiye ubona ko rifite icyerekezo n’ubwo hakiri imbogamizi zitandukanye zirimo nko kubura umwanya uhagije wo kwita kuri iri huriro bahuriyemo kubera kubifatikanya n’akazi kandi no kugira ngo bashake ibyangombwa byuzuye bibafashe gukora ndetse no gushyika kuntego zabo neza. Nyuma y’aya mahugurwa biteze kugaragaza impinduka mu kazi kabo ka buri munsi. Biteze kandi ko iri huriro rizabafasha gushyika kuri byinshi bizabafasha muri rusange kurushaho kunoza servise batanga kubabagana.


Mu gihe gito iri huriro rya RCPU rimaze ritangiye ubonako rifite icyerekezo nubwo hakiri imbogamizi

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years