Abakora mu bikorwa byo kuvura indwara ya Ebola muri RDC bagabweho igitero

  • admin
  • 04/10/2018
  • Hashize 6 years

Abakora mu bikorwa byo kuvura indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bakomeretse bikomeye ubwo abaturage barubiye babagabagaho igitero.

Abo baturage kuri bo bemeza ko virusi ya Ebola itabaho.Gusa Abantu barenga 100 bamaze guhitanwa na Ebola kuva yagaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu – ku nshuro ya 10 mu mateka yacyo – mu mezi abiri ashize.

Abakozi bane b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge bagabweho igitero mu mujyi wa Butembo ubwo bari batwaye imirambo ngo ijye gushyingurwa.

Abaturage bahise batangira gutera amabuye imodoka bari barimo, nuko babiri muri bo barakomereka bikomeye.

Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Butembo ni ho ha kabiri hibasiwe na Ebola muri Kongo, hagakurikira umujyi wa Beni – hose hakaba ari mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Amakuru avuga ko hari abantu bashya banduye Ebola ahitwa Tchoima, haremera isoko rihinda hegereye cyane umupaka Kongo ihana na Uganda.

Chief Editor

  • admin
  • 04/10/2018
  • Hashize 6 years