Abakobwa n’abahungu bahuriye mu ikipe imwe berekana ko bashoboye

  • admin
  • 12/03/2018
  • Hashize 6 years

Abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 13 barahuye bakora ikipe imwe mu mikino y’abanyeshuri yiswe “Children’s Football Tournament for Development and Peace” yabereye mu Karere ka Muhanga mu mpera z’icyumweru.

Habiyambere Emmanuel umuyobozi ushinzwe imikino mpuzamashuri mu ihuriro rya kabiri (Centre 2) rigizwe n’Akarere ka Kamonyi, Muhahanga, Ruhango na Nyanza, yatangaje ko kuba abahungu n’abakobwa bahurira mu ikipe imwe y’umupira w’amaguru bisobanura ko abakobwa nabo bashoboye.

Habiyambere yabisobanuye muri aya magambo”Abakobwa gukina n’abahungu ni uko bose bashoboye, aba bana buri wese aba ataramenya icyo ashoboye, iyi mikino ifasha buri umwe kuzamura impano ye”.

Muri iyi mikino yitabiriwe n’ibigo 16 byo mu Karere ka Muhanga, ikipe yabaga igizwe n’abakinnyi 10, ariko mu mukino w’abakinnyi barindwi hakabamo byibura abakobwa batatu.

Iyi mikino ibera mu Turere gusa (grassroot), Ngarambe yifuje ko yajya iba ngaruka mwaka kuko ni yo izajya ifasha gutoranya abazajya bitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 izajya ikinwa kugera ku rwego rw’igihugu.

Muri iyi mikino, amakipe yatsinzwe ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 yahuye ukwayo ahabwa imyanya hakurikijwe uko yatsinze

n’ayatsinze yongeye guhura ukwayo n’ayo ahembwa hakurikijwe uko yakurikiranye.

JPEG - 295 kb
Bakinnye imipira iriho ikirango cya UE

Amakipe yatsinze uko yakurikiranye

1.Gs Kabgayi B

2.St André

3.E.P. Gahogo

4.St Agustin Kabgayi B

Amakipe yatsinzwe yakurikiranye ku buryo bukurikira

1.Ecole Primaire Remera

2.GS Gitarama

3.St Augustin

4.Gs Nyabisindu.

JPEG - 222.1 kb
Habiyambere Emmanuel umuyobozi wa Centre 2 yashyikirije igikombe ikipe ya GS Kagayi 1 yaje ku mwanya wa mbere mu makipe yatsinze (Ifoto-Bakomere Pascal)

Bimwe mu bihembo byatanzwe ni imidali, ibikombe n’imyambaro.

Iyi mikino yabaye ku nkunga y’Umurynago w’Ibihugu by’Iburayi (European Union).

Yanditswe na Bakomere Pascal/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/03/2018
  • Hashize 6 years