Abakobwa n’abagore tugomba kwitegura no kuba abarinzi ba bagenzi bacu-Madamu Jeannette Kagame

  • admin
  • 26/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bikwiye ko abagore n’abakobwa bagira uruhare mu kurinda bagenzi babo bugarijwe n’ibibazo bitandukanye ndetse no guhindura isi kuko ibikenewe byose bihari.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire y’iminsi itatu iteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019 yahurije hamwe abasaga 1000 barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abashoramari, abashakashatsi n’abikorera baturutse mu bihugu bitandukanye.

Yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame [wanayifunguye ku mugaragaro]; Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb), Dr Akinwumi Adesina; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde na Margaret Kenyatta, Umudamu wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko ivuga ku “Kurandura inzitizi zibangamiye uburinganire.’’

Mu kiganiro cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Kugera ku iterambere ry’ahazaza binyuze mu gushora imari rijya mu buringanire”,Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye abagore basanga bahuriweho n’inshingano nyinshi zirimo kuba ababyeyi, abagabo, abarinzi ndetse n’abahumuriza abihebye.

Yagize ati “Twasanze ko niba dukeneye kuba sosiyete ihamye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twagombaga kwitondera amahitamo dukora ngo twubake igihugu gishingiye ku bumwe, ubusugire n’iterambere.’

Yagaragaje ko iterambere ry’imibereho n’ubukungu burambye bigerwaho mu gihe buri wese yabigizemo uruhare kandi amahirwe agatangwa mu buryo bungana.

Ati “Kugera ku iterambere rihamye ry’uburinganire bisaba ko twese dukora ishoramari rikwiye rigamije gukuraho ibyuho no gufasha abakobwa n’abagore kwigenga mu guhitamo ahazaza habo.’’

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye inama ko aho u Rwanda rwavuye ari kure birenze ubusesenguzi bushingiye ku mibare gusa ahubwo byaranzwe no kwihangana kw’abagore n’abakobwa.

Yakomeje agira ati “Kugera kuri iki cyerekezo cy’u Rwanda twifuza, bidusaba gukoresha imbaraga zacu zaranzwe no kwihangana kw’abakobwa n’abagore b’Abanyarwanda ku ruhembe rw’impinduka zikenewe.’’

Muri iki kiganiro,Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero rwa gahunda z’Umuryango Imbuto zishyigikira abana b’abakobwa bijyanye na gahunda y’igihugu y’iterambere, icyerekezo 2063 cya Afurika Yunze Ubumwe n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abagore bahabwa ibyo bakeneye n’amahirwe abafasha gukuraho imbogamizi ziri mu nzira zabo.

Ati “Birasaba uruhare rwacu, abakobwa n’abagore tugomba kwitegura no kuba abarinzi ba bagenzi bacu. Urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gufata ubuzima mu biganza byarwo no kwamagana ubusumbane. Mufite ibikenewe mu guhatana muri iyi Isi yihuta bwangu.’’

Yasabye abafatanyabikorwa n’abashoramari guhanga udushya ariko tugamije gushora imari mu iterambere ry’abagore.

Ati “Abafata ibyemezo mugomba gushyira abakobwa n’abagore mu mutima w’impinduka n’ifatwa ry’ibyemezo.’’

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ibi byatinyuye abagore bafata iya mbere bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu binyuze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Kuri ubu umubare w’abagore bari mu myanya ya politiki ifatirwamo ibyemezo bangana na 61%; bafite imirimo kandi mu nzego zirimo urw’ubuzima (53.9%), ubuhinzi (54.6%) mu gihe abagera kuri (53.2%) bari mu mashuri yisumbuye na 52.7% muri kaminuza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2019
  • Hashize 4 years