Abakobwa bane ni bo bitabiriye Miss Rwanda i Huye
- 21/01/2017
- Hashize 8 years
Ijonjora ry’ibanze ry’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, abakobwa bane gusa ni bo bitabiriye iri ryabereye mu Mujyi wa Huye.
Irushwarya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 14 Mutarama 2017. Kuri uyu wa Gatandatu ryabereye kuri Credo Hotel, mu Karere ka Huye muri metero nke na Kaminuza y’u Rwanda.
Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zamaze kubona abazazihagararira. Mu Majyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.
Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.
Mu Ntara y’Amajyepfo hahatanye abakobwa bane gusa, ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko mbere y’umunsi w’ijonjora bari barabonye ubusabe bw’abakobwa 11 bari biyandikishije bashaka guhatanira Miss Rwanda.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Rwabigwi Gilbert ndetse n’umukecuru witwa Nyirabahire Venantie; kemeje ko abakobwa bose uko ari bane biyamamaje bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma.
1. Urayeneza Hélène, afite imyaka 23, ibiro 45 akareshya na 1,74cm
2. Umutesi Aisha, afite imyaka 21, ibiro 62 akareshya na 1,70cm
3. Umutoniwase Belinda, imyaka 21, ibiro 55 akareshya na 1,70cm
4. Kalimpinya Queen, afite imyaka 18, apima ibiro 55 akareshya na 1,75cm
Mu zindi ntara, nyuma y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo amajonjora azenguruka uturere azasozwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 mu Mujyi wa Kayonza ahazatoranywa abazaserukira Intara y’Uburasirazuba.
Mu Burasirazuba, amajonjora azaba ku Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2017, kuri Silent Hill Hotel mu Karere ka Kayonza. Mu Mujyi wa Kigali, amajonjora azaba kuwa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017, kuri Hill Top Hotel mu Karere ka Gasabo.
Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zitandukanye, amajonjora azasozwa ku itariki ya 4 Gashyantare i Remera kuri Petit Stade ahazatoranywa abakobwa 15 bazemererwa kwinjira mu mwiherero uzatangira ku itariki 12 kugeza kuwa 24 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip La Palisse mu Karere ka Bugesera.
Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku itariki ya 25 Gashyantare 2017, ibirori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw