Abakobwa bamwe bageze igihe cyo gushaka bafite ikibazo cyo kubona abasore bafite gahunda

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 8 years

Abakobwa bamwe bageze igihe cyo gushaka bafite ikibazo cyo kubona abasore bafite gahunda yo gushinga urugo, kuko ngo bamwe muri bo bashyira imbere imibonano mpuzabitsina kuruta gushaka abagore bakabashyira mu ngo.

Aba bakobwa batangaje ko amwe mu mananiza bashyirwaho n’abahungu yo kubasaba gukorana imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga ariyo atuma bamwe bahitamo kuguma iwabo. Abakobwa batandukanye batubwira ubuhamya bwabo ko barangije kwiga mu ma Kaminuza atandukanye y’URwanda bati ’’Abagabo barabuze, kugira ngo uzabone umusore mukundana ntagusabe ko mubanza kuryamana mbere yo kurushinga ntibiba byoroshye. Kuko abeshi bananirwa kugira inshuti kubera iyo mpanvu.”

Nagerageje no kubaza aba kora akazi kubucuruzi mu mujyi wa Kigali, ati’’ Abahungu b’iki igihe mukundana yishakira ko mukorana imibonano iyo umwemereye amara kuguhaga akakwanga, agahita yishakira undi mukobwa ntiyongere no kukuvugisha. Akomeza avuga ko abakobwa bamwe bemera kuryamana n’abo basore , ikibabaje ariko umuhungu yabona amuteye inda agahita, amuburira irengero rye. Abacuruzi batiIbyo ni byo bitubaho buri munsi. Abacuruzi bakomeje bavuga ko hari mugenzi wabo watewe inda n’umusore bakundanaga, ariko bose barahuriye i Kigali, umuhungu yamaze kubona ko atwite ahita yimuka aho yaratuye, ahindura na telefoni. Ubu ngo umwana agize imyaka itatu atarongera guca iryera uwo musore.

Nkuko aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20 na 35 bakomeje babivuga, ngo abakobwa bihagararaho bakanga gukora ibyo abahungu baba bashaka, nibo benshi bagumirwa. Igiteye impungenge abakobwa batandukanye ngo bagerageza kwihagararaho bikarangira babaretse none ubu bemezako aho kugumirwa azajya yemera akamubyara akamurera.



Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 8 years