Abakobwa bajya iburayi gushaka abasaza ngo basigarane imitungoyabo akabo kashobotse!

  • admin
  • 24/01/2016
  • Hashize 8 years

Perefegitura ya Mayenne mu Bufaransa yatangaje ko igiye kwirukana umukobwa w’imyaka 25 ukomoka muri Senegal witwa Pauline Diedhiou warongowe na Jean-Yves Danvel w’imyaka 71 y’amavuko nyuma y’uko bikoze ku mitima ya benshi, bamwe bagahamya ko uyu Munyafurika yakurikiye amafaranga nta rukundo rurimo.

Nk’uko tubikesha inikyamakuru Ouest France.fr, iyo ubonye uyu mukambwe n’umugore we bihita bigargaraa n’amaso ko bafite ikinyuranyo cy’imyaka gikabije ku buryo abenshi bahamya badashidikanya ko ari nka sekuru.

Gusa ngo bamaze imyaka itatu babana mu nzu yabo nto iherereye mu karere ka Gorron, muri Perefegitura Mayenne. Jean-Yves Danvel ngo yahoze ari umucuruzi wa Cartes Postales na ho Pauline Diedhiou akomoka muri Senegal ari na ho ubukwe bwabereye mu mwaka wa 2012.

Umubano wabo wemejwe na Ambasade y’u Bufaransa iri i Dakar mu Murwa Mukuru wa Senegal, bituma ahabwa Visa imuha uburenganzira bwo kwimukana n’umugabo we bakajya gutura mu Bufaransa.

Jean-Yves Danvel asobanura uburyo abantu benshi mu Bufarasa batunguwe n’umubano we n’umugore, harimo n’Abajandarume bamugaye. Ati “Bansabye kujya nitwaza uburoso bwoza amenyo y’umugore wanjye…”

Umubano wa Pauline n’Umufaransa w’imyaka 71 watumye benshi bagwa mu kantu

Nyuma hakozwe raporo ishyikirizwa ubuyobozi bwa Perefegitura ya Mayenne itangaza ko igihe cya Pauline Diedhiou cyo kuruhukira mu Bufaransa kitigeze cyongerwa, ko agomba gusubira iwabo bitarenze mu gihe kingana n’ukwezi kumwe hashingiwe ku kuba umubano wabo ushingiye ku bintu atari urukundo rwa nyarwo.

Ikindi bashingiraho ngo ni uko uyu mugore ategereje ko umugabo we ajyanwa mu bigo by’abakuze ubundi na we agasigara mu buzima bwiza mu Bufaransa.

Gusa umugore we yumvise ibihwihwiswa agerageza gusobanura byinshi anasaba umugabo we guceceka. Yagize ati “Nkunda umugabo wanjye. Sinamusanze kubera amafaranga, ntayo afite, ndetse si n’impavu zo kuza mu Bufaransa. Tubaho nk’umugore n’umugabo. Mu gihugu cyanjye ikinyuranyo cy’imyaka ku bashakanye ntawe gihungabanya.”

Meya wa Komini batuyemo Jean-Marc Allain, na we yatunguwe n’icyemezo cya Perefegitura kuko azi neza Jean-Yves Danvel, akaba ari umugabo wakundaga kugira amahane, akaba ashobora kuba yariboneye umukobwa utamuzi bakibanira.

Ati “Yamusabye kubana arabyemera. Ibyo bishobora kutubera nk’ibidasanzwe, ariko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko ashaka. Ikintangaza cyane ni uko uyu mugore azi icyo ashaka, yakoze uko ashoboye buri munsi kuva yagera i Gorron.”

Pauline Diedhiou yakoze mu muryango ufasha abantu kumenyera ubuzima mu gihugu, ariko bivugwa ko Perefegitura ari yo yatumye adakomeza iyo mirimo.

Meya wa Gorron yakomeje ashimangira ko uyu mugore yageze mu Bufaransa akitwara neza, ati “Nasubira muri Senegal, ashobora guhabwa akato mu muryango we akisanga mu muhanda.” Yakomeje avuga ko icyemezo cya Perefegitura ya Meyenne kidashingiye ku makuru afatika.

Umwunganizi w’uyu muryangomu by’amategeko, Anne-Sophie Gouedo, yongeyeho ko iki cyemezo kidahwitse ati “Perefegitura ikeka ko nta mubano w’umunezero uri mu muryango… Ni bwo bwa mbere nabyumva. Ese Umuyobozi ashobora gupima ikigero cy’urukundo ruri hagati y’abashakanye? Kugeza ubu igihamya bafite ngo ni uko umugore yishakira ubutunzi. Abashakanye bagomba kubana mu nzu imwe kandi ni byo aba bakora. None ni ukubera iki hakwibazwa ku rukundo rwabo? Ntabwo byumvikana!”

Ubuyobozi bwa Perefegitura ya Mayenne ntiburagira byinshi butangaza, ariko biteganyijwe ko

ubutabera bugomba gutwangwa mu minsi iza kuko uyu mwunganizi mu by’amategeko yaregeye Urukiko rwa Nantes; nirwemeza ko uyu mugore ava mu gihugu azasubira iwabo

Yanditswe na Eddy M/Muhabura.rw

.

  • admin
  • 24/01/2016
  • Hashize 8 years